× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Karyango Bright wari ufatiye runini RSW Talent Hunt Awards yeguye - Miliyoni 22 Frw niyo azatangwa mu 2024

Category: Artists  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Karyango Bright wari ufatiye runini RSW Talent Hunt Awards yeguye - Miliyoni 22 Frw niyo azatangwa mu 2024

Mu gihe irushanwa rya RSW Talent Hunt Awards rigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho rizahemba Miliyoni 22 Frw, Karyango Bright wari ushinjwe itangazamakuru yamaze kwegura.

Rise And Shine Talent Hunt Rwanda ni amarushanwa ategurwa n’umuryango witwa Rise and Shine World Inc ku bufatanye na JAM Global Events hagahembwa abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana abato ndetse n’abakuru ntawuhejwe. Rizenguruka intara zose z ’u Rwanda, akaba ari ku nshuro ya kabiri rigiye kuba.

Kuri uyu 19 Mutarama 2024 ni bwo Karyango Bright wari ushinzwe itangazamakuru muri RSW Talent Hunt Awards itegurwa na Rise and Shine World lnc yashinzwe ndetse iyoborwa na Bishop Justin Alain. Karyango yeguye kuri uyu mwanya nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze.

Bright Karyango wari ufatiye runini RSW Talent Hunt Awards, yamenyekanye mu njyana ya Hip Hop ariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo; Rubasha, Nguhumurize, Uratabawe, Mu buzima n’izindi.

Ni umuraperi wakiriye agakiza mu mwaka wa 2012 ndetse aba ari bwo yinjira mu muziki wa Gospel avuye mu muziki usanzwe (secular music) aho yari azwi mu ndirimbo zitandukanye nk’iyo yise "Umukino" yakoranye na Daniellah, "Isomo", "Imfubyi zirarira" n’izindi.

Abenshi bakomeje kwibaza icyaba cyateye Bright Karyango kwegura kuri uyu mwanya niba haba hari ikibyihishe inyuma. Bamwe barakeka imikorere idahwitse n’ubushobozi bucye dore ko n’umuhanzi Chance Christophe wahize abandi tariki 21/07/2023 muri iri rushanwa rigamije kuzamura impano hano mu Rwanda, yahawe igice cy’amafaranga yagombaga guhambwa andi bakamubwira ko bikiri mu nzira nk’uko amakuru Paradise ifite abihamya.

Icyo gihe Chance Christophe yemerewe kuzahabwa Milyoni 10 Frw nk’igihembo cy’uko yegukanye iri rushanwa. Karyango Bright yeguye mu gihe iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kabiri aho ritangaza ko rizahemba Miliyoni 22 Frw ndetse gutoranya abanyempano biratangira kuri uyu wa Gatanu kuri Hilltop Hotel i Remera. Kugeza ubu ntacyo Rise and Shine World Inc iratangaza ku kweguka kwa Karyango.

Karyango Bright yasezeye mu bihembo bitegurwa na Rise and Shine World Inc

RSW Talent Hunt igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.