Umuramyi w’umunyabigwi Kalimba Julius yashyize hanze indirimbo nshya "Aho Uri" yaryoheye abarimo umunyamakuru ukomeye cyane muri Gospel witwa Steven Karasira.
"Habwa umugisha nshuti yange ukomeje gukora itandukaniro kabisa Congratulations keep it up. Nuko nuko ni ukuri iyi Back again ndumva ifite umwihariko w’uburyohe pee wakoze akazi keza dear Brother Julius Kalimba".
Ibyo ni ibyatangajwe na Steven Karasira wa Radio Umucyo nyuma yo kuryoherwa na "Aho Uri". Ni ubutumwa yanditse kuri Youtube munsi y’indirimbo nshya ya Kalimba Julius. Bombi baraziranye cyane dore ko bamaze imyaka hafi 20 bahuriye muri Gospel aho umwe ari umuhanzi undi akaba umunyamakuru.
Si ibyo gusa ahubwo ni inshuti magara ndetse hashize imyaka micye Kalimba Julius ahamije umubano w’umuryango we n’uwa Steven Karasira, aho yamugabiye inka imbere y’imbaga y’abahanzi banyuranye, abanyamakuru n’abandi bakozi b’Imana babarizwa mu Muryango All Gospel Today. Icyo gihe uyu muryango wari wasuye Karasira iwe mu rugo mu Karere ka Gicumbi.
Basile Gashumba nawe yaryohewe cyane n’iyi ndirimbo ya Kalimba, arandika ati "Imbaraga n’amavuta abiringirimana ntacyo bayiburana Imana igushyigikire muri byose bless u". Jeanne d’Arc ati "Imana ikomeze igushyigikire nukuri iyi ndirimbo ikora ku mutima".
Dan Kamugisha ati "Imbere yawe hari ubuzima Iteka.....Pastor Julius, may God anoint you than ever.. You have blessed my hearts indeed ..I have done with subscription and share this great anointing massage to many".
Brian Blessed wazengurutse Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impano ye yo kuririmba akanahura na Kirk Frank, yayamanitse akimara kumva "Aho Uri". Ati "Very nice, well done my brother. Always ere waiting to see something new. This is a good song and you are anointed to do more for the glory of God. I love you my brother Kalimba".
Kalimba Julius yabwiye Paradise.rw ko nta gahunda afite yo kwicisha irungu abakunzi be kuko afite indirimbo nyinshi yiteguye gushyira hanze mu bihe bya vuba. Si indirimbo imwe, si ebyiri, si eshatu,..ahubwo ni nyinshi. Amakuru avuga ko yamaze gufata amashusho yazo, igisigaye akaba ari ukuzisohora.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AHO URI" YA KALIMBA JULIUS