KNC na Mutabaruka ba TV1 basabye Israel Mbonyi gufasha Theo Bosebabireba utabariza umugore we uri ku buriri bw’indembe.
Mu kiganiro cyaciye kuri TV1, abanyamakuru KNC na Mutabaruka Angéli bavuze amagambo akomeye yerekeye umuhanzi Theo Bosebabireba, basaba abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, by’umwihariko Israel Mbonyi, ko bamugoboka muri ibi bihe bikomeye arimo.
Mutabaruka na KNC bagize bati: “Mbonyi, mugenzi wawe afite ibibazo. Si ukugutega iminsi, nta we umenya iby’ejo, nawe byakubaho. Ushobora kuzuza Intare Arena cyangwa Stade, kuki utakora igitaramo cyo gufasha Theo Bosebabireba? Umugore we ari muri mimerere ikomeye, ari kuri diyalize.”
Bongeyeho ko mu bihe byashize, Theo Bosebabireba yari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda, ku buryo iyo yageraga i Burundi abantu bapfukamaga bakamwubaha, yagera mu nkambi z’impunzi icyizere kikagaruka, asaba ko abaramyi n’abakunzi b’umuziki wa gospel bakwiriye kumusubiza, bakamwitura Ubuntu n’ineza yigeze kugaragaza, n’uko yafashije benshi binyuze mu bihangano bye.
Ibi bije nyuma y’uko ku wa 11 Ukwakira 2025, Theo Bosebabireba yifashishije YouTube Channel ye atabariza umugore we Mushimyimana Marie Chantal [Mama Eric], urwaye impyiko zikenera gukorerwa diyalize inshuro eshatu mu cyumweru.
Theo yaravuze ati: “Ndambiwe guhora nsaba. Amezi icumi arashize ndwaje umuntu urembye. Nta kazi, nta biraka, nta hantu ho kuririmba. Ubu nabuze n’umukire wanyishyurira amezi abiri gusa kuri diyalize. Nubwo abantu bamfasha bakanyoherereza ibihumbi bitanu, nta cyo bimara. Nagerageje ubucuruzi, biranga.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko mu kwezi kumwe atanga amafaranga agera kuri 1,500,000 Frw, yishyura ubuvuzi bw’umugore we kuko mituweli itaramwemerera ubufasha. Yongeye gusaba abantu kumusengera no kumufasha uko bishoboka, dore ko mbere aganira na Paradise yavuze ko yashyize hanze n’indirimbo ye “Nta Joro Ridacya”, aho abantu bashobora kuyireba, kuko ngo iyo ndirimbo ni isoko y’ihumure muri ibi bihe bikomeye.
KNC na Mutabaruka basabye ko Israel Mbonyi, nk’umuhanzi wa mbere ukomeye mu Rwanda mu ndirimbo zo kuramya Imana, yakoresha igitaramo cy’ubufasha cyangwa agafasha mu buryo bushoboka mugenzi we, “kugira ngo umugore wa Theo akomeze kubaho.”
Bashimangiye ko abahanzi ba gospel bakwiye kugaragaza urukundo rw’Imana mu bikorwa, kuko uyu munsi Theo Bosebabireba, wamaze imyaka myinshi ahumuriza abandi, ari we ukwiye guhumurizwa.
Nimero wafashirizaho Theo Bosebabireba ni 0788 626 978
Theo Bosebabireba aratabaza, kuko umugore we ararembye cyane, akaba abura ubufasha, kandi yarahoze afasha imitima ya benshi
Israel Mbonyi uherutse kuzuza Miliyoni 2 z’abamukurikira kuri Youtube yasabwe kugira icyo akora, agafasha umuhanzi mugenzi we Theo Bosebabireba