Byamaze kwemezwa ko igitaramo cyiswe "Joyous Celebration Live in Kigali" kizabera muri BK Arena.
Igihe cyo gushidikanya ko Joyous Celebration choir izataramira mu Rwanda rwa Gasabo cyo cyashyizweho akadomo, icyari gisigaye ni ukwibaza uti: "Ese mu nyubako z’akataraboneka Imana yahaye u Rwanda rwa Gasabo binyuze mu bubatsi b’abahanga, ni iyihe ikwiye kwakira iki Gitaramo karahabutaka, ni hehe iyi korali yavugishije amahanga ikwiriye kuzataramira? Rero ubufindo bwerekeje muri BK Arena.
Ntekereza ko ntawushidikanya ku bushobozi bwa BK Arena mu kwakira ibitaramo bihesheje Imana n’u
Rwanda icyubahiro, dore ko aha ari ho Israel Mbonyi amaze gukorera ibitaramo bibiri byiswe "Icyambu Live Concert", Chryso Ndasingwa nawe akaba ariho yandikiye amateka yamuzamuye ku ruhando rw’ibyamamare, tutibagiwe igitaramo cyiswe Ewangelia Easter Celebration cyo gushyigikira Bibiliya.
Kuri ubu, Paradise yaganiriye na Bwana Peace Nikodeme Umuyobozi wa Sion Communication Company yateguye iki gitaramo ku bufatanye na Zaburi Nshya Events.
Benshi bibazaga impamvu iki gitaramo cyitiriwe Joyous Celebration choir. Mu gusubiza iki kibazo, yagize ati: "Twitiriye iki gitaramo Joyous Celebration Live in Kigali kuko ari ubwa mbere bataramiye i Kigali. Ikindi ubusobanuro bwa Joyous Celebration bujyanye cyane n’ukwezi kwa 12."
Mu gihe hari aba Diaspora bifuzaga uko batera inkunga iki gitaramo, yatanze igisubizo cyuzuye umucyo. Yagize ati: "Abadiaspora n’abandi bashaka gutera Inkunga iki gitaramo bahawe ikaze, batwegera ariko turabatekerezaho mu buryo bw’umwihariko.
Benshi bakomeje kwibaza kuri Sion Communication, ikigo gikomeje gutanga ikosora mu gutegura ibitaramo n’ibindi bikorwa bikomeye.
Sion Communications ni ikigo gitegura ibitaramo, inama, n’ibindi kigatanga n’ubujyanama mu by’itumanaho. By’umwihariko gishyira imbaraga mu bikorwa bya Gospel. Sion Communication ifasha ibigo, abahanzi, amakorari, amatorero, n’imiryango itari iya Leta muri izo serivisi zavuzwe haruguru.
Iki kigo kimaze kugwiza uburambe mu gutegura no gushyigikira ibitaramo n’inama. Muri ibi bikorwa twavuga nka: Rabagirana Festival, Ewangelia Easter Celebration, Shyigikira Bibilia campaign, International School of reconciliation conference, ASFM 2023 Conference, Street Net International conference, Unconditional Love Live concert na Nahawe ijambo Live Concert.
Tugarutse kuri Joyous Celebration choir, ni itsinda ry’ubukombe mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse no ku isi yose binyuze mu ndirimbo nka "Yesu wena" imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 37, "Ndezel’uncedo" yarebwe n’abarenga miliyoni 35, "Hallelujah Nkateko" imaze kurebwa n’abantu Miliyoni 32 n’izindi.
Ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 1994. Ryashinzwe n’abanyamuziki n’abacuranzi bakomeye muri kiriya gihugu aribo: Jabu Hlongwane, Lindelani Mkhize, Khaya Mthethwa, Ndetse na Mthunzi Namba.
Kuri ubu ahantu hateganyijwe hazagurishirizwa amatike yo kwinjira muri iki gitaramo harimo: Amashami yose ya Sawa City, Camellia (Makuza Peace Plazza, Mic, Gisimenti) ndetse n’ahandi hataratangazwa.
Bizaba ari igohombo gikomeye kubura muri iki gitaramo