Ku wa 1 Gashyantare 2024 wari umunsi ubitse umunesero udasanzwe kuri Josue ndetse n’itsinda rye (Team ye) baserukanye umunesero mwinshi mu ndirimbo yo mu gitabo yitwa "Ndabaririmbira iby’uwamfiriye", bemeza ko Yesu yabemeye nk’inshuti ndetse bazakomeza kwamamaza izina rye ryiza.
Ku wa 01/02/2024, ahagana mu ma saa 19:40, ni bwo umuhanzi Nshimiyimana Josue yasesekaye ku ruhimbi rwo kuri ADEPR Biryogo, aho yifatanije n’iteranito ryose mu gitaramo cy’amasengesho cyari cyatumiwemo na Korali Rangurura.
Iki gitaramo yagiserukanyemo indirimbo zikunzwe cyane abenshi bakomeza gufashwa. Ni nyuma y’igitaramo kidasanzwe yakoze kuwa 15/10/2023 cyiswe "Abanyamugisha Live Concert " cyasigiye abantu benshi amatsiko ndetse no kunyoterwa kumva ibihangano bidasanzwe byuje ubutumwa, ubuhanga, n’injyana idasanzwe, hamwe n’amavuta adasanzwe.
Byaje kuba akarusho mu ndirimbo bahereyeho yitwa "Mfata unkomeze iteka, ntundeke mu gihe naniwe". Iyi ndirimbo yaje kuruhura cyane imitima y’abari bitabiriye iteraniro ku rwego rukomeye ku buryo hari abo wasangaga amarira yabaye bogobogo.
Uyu muhanzi Josue uzwiho indirimbo zuje ubutumwa bwiza bwa Yesu, aho bavuga Yesu bakamuhera mu ivuka, akura, apfa, azuka, akajya mu ijuru ndetse bagashimangira ingingo benshi batavugaho rumwe ko azanagaruka akajyana abera cyangwa itorero mu ijuru kugira ngo aho ari natwe ariho tuzabana (Yohana 14:1-8).
Asezera ku bitabiriye igitaramo, yakoze ku ndirimbo benshi bari biteze agira ati: "NDI UMUNYAMUGISHA KUKO NAKIRIYE YESU". Iyi ndirimbo yabaye inyito y’umuryango, ndetse buri kimwe aho umubonye ndetse na bamwe batazi amazina ye baravuga bati, "DORE NDI UMUNYAMUGISHA".
Nkuko bikunda kuba mu bitaramo, uyu muhanzi aserukamo, yavuye ku ruhimbi aho yaririmbiraga, abantu benshi bakinyotewe no kumwumva, ndetse no kunezezwa n’ubutumwa bukubiye mu bihangano bye.
Umunyamakuru wa Paradise, yegereye kandi uyu muhanzi atumara amatsiko ku bibazo benshi bakomeje kutubaza ku bijyanye n’indirimbo zakozwe mu gitaramo "ABANYAMUGISHA LIVE CONCERT" kuko harimo Live Recording.
Yatubwiye amashirakinyoma ko vuba aha indirimbo zamaze kuboneka ahubwo arimo ategura uburyo bwiza bunoze azigeza ku bakunzi be. Ndetse ko mu minsi mike "muzajya muzisanga ku mbuga nkoranyambaga asanzwe akoresha arizo: YouTube, Facebook, Instagram, Twitter na TikTok".
Josue yeretswe urukundo rwinshi mu gitaramo yakoreye muri ADEPR Biryogo