× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Josh Ishimwe yakuriwe ingofero mu gitaramo cye cya mbere "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kitabiriwe mu buryo butangaje

Category: Artists  »  August 2023 »  Our Reporter

Josh Ishimwe yakuriwe ingofero mu gitaramo cye cya mbere "Ibisingizo bya Nyiribiremwa" kitabiriwe mu buryo butangaje

Nubwo ari cyo gitaramo cya mbere yari akoze, Josh Ishimwe yeretswe urukundo rwinshi n’abantu barenga ibihumbi bitatu bitabiriye igitaramo cye.

Mu gitaramo yakoze kuwa 20/08/2023 muri Camp Kigali, hitabiriye abarenga mu bihumbi bitatu. Ni ubwitabire bwinshi ukurikije ko ari ubwa mbere akoze igitaramo, ukongeraho no kuba kwinjira byari byihagazeho kuko itike ya macye yari 5,000 Frw.

Abari bicaye hagati bishyuye 10,000Frw, muri VIP bishyura 15,000 Frw naho muri VVIP bishyura 20,000 Frw. Ni igitaramo cyaranzwe no gusingiza Imana, abantu bose barambuye amaboko, abazi kubyina amaraba baba barasubijwe. Ni igitaramo buri umwe yabuzemo inenge.

Josh Ishimwe wacuranze umuziki wa Live mu mudiho gakondo, yafatanyije na Alarm Ministries na Christus Regnat. Hari abandi batunguranye baririmba muri iki gitaramo barimo Alex Dusbe na Yvan Ngenzi ari nawe wafashe ukuboko Josh Ishimwe akamuha ikaze mu njyana Gakondo.

Igitaramo cye kitabiriwe n’abaramyi bakunzwe barimo Dominic Ashimwe, Papi Clever & Dorcas, Alex Dusabe, Aline Gahongayire, Tonzi, Emmy Vox, Producer Fleury Legend, Producer Boris ari nawe ufasha Josh Ishimwe mu muziki we, Ntarindwa Diogène, n’abandi bo muri secular.

Josh Ishimwe yaririmbye indirimbo zinyuranye zirimo izakunzwe cyane nka Reka Ndate Imana Data, Inkingi Negamiye, Imana iraduteturuye n’izindi. Yashimye abantu bose bitabiriye igitaramo cye, avuga ko byamurenze, abasezeranya kudacogora mu muziki we! Yatangaje ko inzozi ze zibaye impamo, bityo akaba ashimira cyane buri umwe wabigizemo uruhare.

Josh Ishimwe yaririmbanye na Masamba ndetse na Bamenya

Photos: InyaRwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.