Ku bijyanye no kugira ubumuga bw’umubiri, ibyiringiro by’umukristo byagakwiye kurenga ibyo, ahubwo bikajya ku buzima buzima tuzahabwa "igihe Kristo azazira".
John Piper, washinze akaba n’umwarimu muri Desiring God Ministries akaba n’umuyobozi wa kaminuza ya Bethlehem College ifite n’iseminari, yinjiye muri "John and Friends Ministries Podcast" hamwe na Crystal Keating wabakiriye kugira ngo baganire kuri iyo ngingo.
Mu nkuru decyesha Christian Post yanditswe na Ian M. Giatti, mu kuvuga ku kugaruka kwa Kristo, John Piper yavuze ko ibyiringiro bitari ku bafite ibibazo by’ubumuga by’umubiri n’abakene gusa, ahubwo n’abandi bose iyo ngingo irabareba.
Yerekanye ibyanditswe bisobanura ibi, nka 1 Abatesalonike 4 na 1 Abakorinto 15, Piper yavuze ko ukuri kw’izuka ry’abizera ari umubiri mushya ku bari muri Kristo.
Ati: "Mfite imyaka 77 kandi umubiri wanjye uragenda ucika intege, sibyo? Nubwo mfite ubuzima bwiza, nzi ko umubiri uzagenda ucika intege kurushaho.” Piper.
"Kandi rero, mu gice cyo mu 1 Abakorinto 15, umubiri wabibwe mu ntege nke, wazamuwe mu bubasha, uwabibwe mu cyubahiro uzakomezanya guhemburwa. Ayo ni amasezerano atangaje, amasezerano y’agaciro kuri twe tugenda ducika intege no gusaza ndetse no ku bantu bafite ubumuga”
Keating yavuze ko amasezerano y’ibi “bintu bihindura ubuzima” ajyanye n’izuka bizaba ibyishimo cyane ku bafite ubumuga n’imiryango yabo.
“Nizera gukiza kw’Imana. Ndasengera abantu bose bashaka ko mbasengera kugira ngo bakire. Ndabasengera ngo bakire. Ariko mu mateka no mu Byanditswe biragaragara ko Imana yategetse ko ubumuga bwose bukira, bityo rero, dukeneye rwose izuka rya Yesu nk’ivanjiri nziza.
Kimwe mu bice bigaragaza ibi ni nko mu 1 Abakorinto 6:19, hagira hati: “Ntimuzi ko imibiri yanyu ari insengero z’Umwuka Wera, uri muri mwe, uwo mwakiriye ku Mana? Nturi uwawe; waguzwe ku giciro. Noneho rero, mwubahe Imana n’imibiri yanyu".
Piper yavuze ko bizanwa no kubona Yesu mu bwiza bwe bwose, imbaraga zayo zitegeka, no gukiranuka kwe.
Piper yagize ati: "Pawulo yavuze, tubonye icyubahiro cya Nyagasani, duhindurwa mu ishusho imwe kuva ku rwego rumwe rw’icyubahiro tujya ku rundi rwego kandi ko guhinduka ari uguhindura uko dukunda rwacu."
“Biragenda bisa n’ibyo Yesu yakundaga, ibyo yishimiraga, ibyo yemeye kandi akabiha agaciro".
John Piper yahanuye abakozi b’Imana ku butumwa babwiriza