Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jeanne Dufashwanayo, uzwi mu muziki ku izina rya Jeanne Nayo, yatangaje byinshi ku mwaka ushize wa 2025, aho mu mpera zawo yasohoyemo indirimbo yise “Nta Mpamvu”.
Uyu muramyikazi yavuze ko nubwo umwaka wa 2025 wabaye amateka, abafite amahirwe yo kuba bakiriho mu wa 2026 bafite umwanya wo gutangira bundi bushya mu kwizera Imana.
Yagize ati: “Abafite amahirwe yo kuba tukiriho, dushobora kongera gutangira bundi bushya. Aho twatsikiye, Imana ituvunjire.”
Aya magambo yayatangarije Paradise, ashimangira ko umwaka mushya ugomba kuba umwanya wo kwizera Imana, kwiyubaka no kudacika intege, n’iyo umuntu yaba yaranyuze mu bihe bigoye.
Ni muri urwo rwego kandi, ku wa 14 Ukuboza 2025, Jeanne Nayo yasohoye videwo y’indirimbo ye nshya yitwa “Nta Mpamvu”, indirimbo yibutsa abantu ko mu bigeragezo nta mpamvu yo kwiheba, ahubwo ko bakwiye gukomeza kwizera Imana.
Muri iyo ndirimbo, ashimangira ko nta mpamvu yo kurira, guhangayika cyangwa kwicira urubanza, kuko Imana igenga byose kandi igahora yita ku bayiringiye.
Uyu muhanzikazi ukomoka mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko “Nta Mpamvu” iri mu ndirimbo 16 amaze gushyira hanze, aho ubutumwa bwe bushingiye ku guhumuriza ababaye no kubibutsa ko Imana ihora iri hafi yabo. Yemeza ko nubwo atarashyira hanze album yuzuye, biri mu mishinga ateganya mu gihe kiri imbere.
Jeanne Nayo yasoje ashimangira ko intego ye ari iyo gusangiza abandi ihumure yanyuzemo, akabinyuza mu muziki, asaba abakunzi be gukomeza kumuba hafi no kumusengera, kuko urugendo rwe rwa muzika ari urwo kubwiriza amahoro n’ihumure.
Reba indirimbo “Nta Mpamvu” ya Jeanne Nayo kuri YouTube