× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

James na Daniella bateguje indirimbo "lbyiringiro" nyuma ya "lmba roho ee Roho yangu"

Category: Artists  »  February 2024 »  Alice Uwiduhaye

James na Daniella bateguje indirimbo "lbyiringiro" nyuma ya "lmba roho ee Roho yangu"

James na Daniella ni itsinda rikomeje kuba ubukombe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Umuryango wa James na Daniella ukomeje guca agahigo umunsi ku wundi ndetse bafata bugwate imitima y’abakunzi babo biturutse ku bihangano byuje amavuta n’ubuhanga buhanitse.

Ni nyuma y’uko bashyize hanze indirimbo yasamiwe hejuru ndetse ikanakundwa cyanee ariyo "lmba roho yangu" yaje ikurikiye "Mutangabugingo".

Ubu bagiye kuza mu ndirimbo nshya itegererezanijwe amatsiko bise "Imba de Roho yangu". Bivugwa ko izajya hanze kuri uyu wa Gatatu itariki ya 28 Gashyantare 2024 saa yine z’igitondo.

Uyu muryango wagiye uvuga ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi yaba muri Afurika ndetse no mu burayi hose ntibacecetse bagejejeyo inkuru nziza y’Umukiza Yesu, ku mbuga nkoranyambaga usanga bafashe iya mbere ni couple ifite impano kandi ikunzwe n’abatari bake.

James na Daniella bari baherutse kubwira itangazamakuru ko bahishiye byinshi abakunzi babo.

ltsinda rya James na Daniella baherutse gukorana igitaramo na Bigirimana Fortran wabaye inshuti zabo cyane, ari nayo mpamvu ari bo yahisemo gukorana nabo bitewe n’uko nawe yabafashije cyane mu bitaramo baherutse gukorera i Burayi bigatuma nabo bifuza kumushyigikira cyane. Kikaba cyarabaye ku wa 12 Mutarama 2024.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.