Umunyempano umaze gushinga imizi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda ndetse wanakuriye mu maboko y’abatambyi ari we Jado Sinza, avuze ku by’igitaramo afite mu kwezi kwa Gatatu.
Uyu muhanzi yavuze ko afite byinshi byiza muri uyu mwaka nk’igitaramo by’umwihariko kwegera lmana cyane ndetse n’ibindi bigihishwe. Gusa ubwo uyu muhanzi yabazwaga ikijyanye no kuba yashinga urugo, yirinze kugira icyo atitangazaho byimbitse.
Yasubije iki kibazo nka kumwe Yesu yabwiraga abigishwa maze asubiza agira ati "Simbabwiye umunsi n’igihe icyo nzi ni umunsi umwe cyane cyane abenshi bakunze kwita ko buri wese agira uwa gatandatu we."
Nk’uko abenshi bagiye babibona abandi bakabyumva, Jado Sinza yateguye igitaramo yise "Redemption Live Concert". Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yirinze kugaragaza aho kizabera ndetse n’abatumirwa bazakigaragaramo, gusa "Save the Date" yagiye hanze.
Jado Sinza kandi afite Alubumu Nshya ari gukora ndetse ikaba yaritiriwe indirimbo ye "Inkuru y’agakiza ".
Ubwo yabazwaga ibijyanye no kuririmba no gutaramira lmana kwe, Jado Sinza yagize ati "Ni umwanya mwiza nishimira cyane cyane kuko mu ndirimbo harimo gukira indwara, habamo kubohoka, umunezero w’umutima umuntu atabona ahandi. Yagize ati: "lyo ngize umugisha ndirimbira lmana ni iby’agaciro kenshi’ ".
Si ibyo gusa kandi yatanze ihumure ku bagenzi bari muri uru rugendo bageragezwa aho yavuze ati: "Mu bikomeye, mu bisharira inzira ducamo mu buzima bwa buri munsi hari igihe iba irimo ubunyerere cyangwa se irimo amahwa.
Ariko ndagira ngo nkubwire ngo Umwami Yesu abasha kuguherezamo amahoro no kugukonereza muri icyo gihe". Ibi yabishimangishije ijambo riri muri Bibiliya rivuga ko nta kintu na kimwe gishobora kudutansukanya n’urukundo rwa Kristo aho ribaza riti: "Mbese ni ibyago ? Mbese ni amakuba ? Mbese ni ukurenganywa ...Muri ibyo byose nta na kimwe".
Tubibutse ko Jado Sinza amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo nziza cyane yise "Yesu warakoze". Yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe cyane nka "lnkuru y’agakiza", "Ndategereje", "Nabaho" n’izindi. Ageze kure imyiteguro y’igitaramo cye kizaba tariki 17.03.2024.
Jado Sinza yateguje igitaramo gikomeye azakora mu 2024
Kurikira ikiganiro cyose yagiranye na lsibo Tv kuri "Holy Room ".