× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyo utavuze Amen uba wikururiye ibyago! - Apotre Mignonne yasenze isengesho ry’icyitegererezo

Category: Pastors  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Iyo utavuze Amen uba wikururiye ibyago! - Apotre Mignonne yasenze isengesho ry'icyitegererezo

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Noble Family Church yasenze isengesho ry’ikitegererezo, anibutsa Abakristo bose muri rusange kujya bibuka kuvuga ijambo Amen mu gihe isengesho rirangiye, kuko iyo batabikoze baba bibujije imigisha.

Iri sengesho yarisenze ku munsi wa karindwi w’amasengesho abagize itorero rye bari bamazemo iminsi, mu giterane cyiswe ‘Umurimo wo gusuka amavuta, Icyumweru cy’umuriro w’amavuta ku mutwe wange.’ (Anointing Service- Fire Week of Oil On My Head).
Iri ni ryo sengesho rya Apotre Mignonne Alice Kabera:
“Data nta be ari nge,
ahubwo izina ryawe rihabwe icyubahiro.
Ndagushimiye ku bw’uyu mugoroba mwiza,
numva urimo amahoro menshi,
Urimo amavuta menshi,
urimo umutuzo mwinshi,
Urimo n’ubugwaneza.
Mwami Mana ndakwinginze,
aya mavuta ndi kumva hano uyasuke ku bantu badukurikiye,
uyasuke no ku bandi bari kumpera z’isi,
ndayumva,
reka asukwe,
reka agende akore,
reka abantu babeho.
Reka abantu bagubwe neza,
reka abantu barame,
Reka abantu bakomere,
reka abantu bakomeze buzure ibyishimo,
Ubikore Mwami,
ukore ibikomeye,
ukore ibirenze ibyo wigeze kudukorera.
Nta nubwo wabikoze twabisabye,
nta bwo wabikoze twabipanze,
ibi ukora byo gukiza indwara si twe twabishyizeho,
ariko turagushimiye Mwuka Wera,
uburyo uzamo ugakora ibikomeye.
Ngwino wongere,
ngwino usuke ibyiza,
ngwino usage amavuta,
uyasige ku mitwe ntidusare,
ntitumware,
ntitube imirizo,
duhagarare,
dukomere.
Turagushimiye Mwuka Wera,
ko iri torero umurimo uririmo,
ko aha hantu tubyumva ko uri kumwe natwe.
Ntujya udusiga mu materaniro na rimwe,
nta munsi udusiga nk’imfubyi,
tubibona mu bihe byose,
mu gihe tubabaye no mu gihe twishimye.
N’iyo tubabaye tubona amavuta y’umunezero,
ayomora abari kurira,
agatuma twishima mu kiriyo,
mu cyimbo cy’ivu tukabona ubwiza, t
ukabubona buri munsi,
bukaduhindurira imyenda bugakuraho ubushwambagara.
Dudubiza ibyishimo hano,
igikombe cyange gisesekare,
ubuzima bwacu busesekare,
iterambere ryacu, amahoro yacu, ibyishimo byacu bisesekare.”
Nyuma y’iri sengesho bamwe bikirije bavuga bati Amen, ijambo rikoreshwa mu buryo bwo kugaragaza ko ibyo basenze wemeranya na byo kandi ko wifuza ko biba bityo, ariko abandi bo baraceceka, ari byo byatumye aboneraho kubibutsa ko burya iyo uavuze iryo jambo uba wikururiye ibyago byo kwiyimisha umugisha.

Apotre mignonne yagize ati: “Wowe utavuze ngo Amen, ushaka kuguma aho uri. Hari igihe biba ngombwa ko uvuga, ukiriza ngo Amen.”

Mu byo yifuriza Abakristo by’umwihariko abo mu itorero rya Noble Family Church yashinze kandi akaba aribereye Umushumba Mukuru, ni ukuziga kuvuga Amen mu gihe isengesho rirangiye. Yagize ati: “Imana izakwigisha kuvuga Amen.”

Apotre Mignonne Kabera yavuze ko abatavuga Amen baba bikumira ku migisha, bakaguma aho bari

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.