Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano (AI) zikoreshwa cyane ku isi zifite uburyo zitwara butandukanye iyo zisubiza ibibazo birebana n’imyemerere.
Ubu bushakashatsi bwashimangiye ko iyo AI zisubiza ibibazo birebana n’imyemerere, imyitwarire n’amadini, zimwe zigaragaza kubogama zishyigikira amadini amwe kurusha andi.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’abashakashatsi baturuka muri za kaminuza zitandukanye zirimo Brigham Young University, Baylor University, University of Notre Dame na Yeshiva University. Bagerageje porogaramu 14 za AI zirimo ChatGPT, Claude, Gemini na Grok.
Abashakashatsi bakoze ubushakashatsi ku Banyamerika 1,125 basanga abantu benshi bateganya ko AI yakwifashisha n’ibitekerezo bishingiye ku myemerere igihe isubiza ibibazo by’imyitwarire n’indangagaciro. Nyamara, hafi ya zose ntizashyiraga imbere ibitekerezo by’amadini.
Paul Martens, umwarimu wigisha imyitwarire muri Baylor University, yavuze ko nubwo idini rifite uruhare runini mu buzima bw’abantu benshi ku isi, AI akenshi yirengagiza iyo ngingo iyo itanga inama ku bibazo by’ubuzima bwa buri munsi.
Ubushakashatsi bwanagaragaje ko zimwe muri AI zishobora gutanga ibisubizo bishishikariza abantu kwinjira mu madini amwe kurusha andi.
Porogaramu ya Grok ni yo yagaragaje kubogama gukomeye kurusha izindi, aho yagaragaje ubushake bwo gushyigikira Abagatolika n’Abaporotesitanti, mu gihe yagaragazaga kudashyigikira cyane Abahamya ba Yehova, Ababaha’i n’Abahindu.
Ku rundi ruhande, Claude yakozwe na Anthropic ni yo yagaragaje kubogama guke kurusha izindi.
Mu madini cyangwa imyemerere 14 byasuzumwe, AI zagaragaje gushyigikira cyane: Abavuga ko batazi niba Imana ibaho cyangwa itabaho (Agnostics) ku rugero rwa 70%; Ababaha’i, abayoboke b’idini ryitwa Baha’i Faith, ku rugero rwa 63%; Abagatolika ku rugero rwa 61%.
Abahamya ba Yehova ni bo bagaragaye nk’abashyigikiwe gake cyane, ku rugero rwa 3.1% gusa. Bakurikiwe n’Abayisilamu b’Abasuni ku rugero rwa 32% n’Abaporotesitanti b’Abavanjelika ku rugero rwa 33%.
David Wingate, wari uyoboye ubu bushakashatsi, yavuze ko idini rifite uruhare rukomeye mu mibereho y’abatuye isi benshi, bityo ko abategura AI bakwiriye gutekereza uburyo izi gahunda zakubahiriza ibyo abantu baha agaciro.
Abashakashatsi banagaragaje ko mu nyandiko zirenga 12,000 zakozwe ku kubogama kwa AI, izigera kuri 0.2% gusa ari zo zitagize ikibazo cyo kubogama gushingiye ku myemerere n’amadini.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi byatangajwe ku wa 26 Gicurasi 2026 mu nama mpuzamahanga yiga ku myitwarire ya AI yabereye i Athens mu Bugereki.