Indirimbo nshya ya Israel Mbonyi, yise “Unkebuke”, yasohotse ku wa 11 Ugushyingo 2025, irimo ubutumwa bwuzuye bw’ukwizera, ihumure, n’imbabazi ziva ku Mana.
Mbonyi, umuhanzi w’Umunyarwanda wamamaye mu ndirimbo zubatse imitima ya benshi, amaze imyaka irenga icumi asohora indirimbo zifite ubutumwa bukomeye, ari yo mpamvu buri ndirimbo ye iba irimo amasomo akomeye ku buzima bwo kwizera.
“Unkebuke” ni imwe mu ndirimbo zigize album ye ya gatanu yise “Hobe” ya Israel Mbonyi, yashyize hanze ku wa 05 Ukwakira 2025 mu gitaramo gikomeye cyabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo.
Indirimbo “Unkebuke” ifite ubutumwa bwo gusaba Imana kuyobora umutima w’umuntu, kumuhindura igikoresho gikwiriye mu murimo wayo, no kumwigisha kwirinda ibyaha n’ingeso mbi.
Indirimbo irimo amagambo akomeye nka “Uwiteka we, Urondore umutima w’umugaragu wawe mwami, Umvugutire, Umpindure igikoresho gikwiye mu nzu yawe”, agaragaza ko umuntu wese ashobora gusaba Imana kumuhindura no kumuyobora mu nzira y’ukuri.
Ku gice cy’inyikirizo, Mbonyi aravuga ati: “Unkebuke mwami, Mbone mu maso hawe, Wuzuze amavuta mu itabaza wampaye, Unsubizemo kunezezwa, Kunezezwa n’agakiza”, aho yerekana ko kwerekeza ibitekerezo byacu no kwifuza kwacu ku Mana biduha amahoro y’umutima n’ibyishimo by’ukuri.
Igitero cya kabiri n’indi mirongo isoza yongeraho ko nubwo umuntu yaba yarakoze amakosa akomeye, Imana ifite ubushobozi bwo kumukiza, kumuhindura no kumuha amahirwe mashya yo guhinduka no gukora ibyiza.
Album “Hobe” irimo indirimbo 14 zizubaka imitima y’abazazumva, zirimo “Umva Rero wa Si we”, “Sindekura”, “Urithi”, “Unkebuke”, “Hobe”, “Ndahiriwe”, “You’ve Got It All”, n’izindi, zose zifite ubutumwa bwihariye bwo gukomeza ukwizera.
“Unkebuke” ni indirimbo yihariye ya Israel Mbonyi ishimangira ko umuntu wese ashobora kwiyegereza Imana, kubona imbabazi no guhinduka nubwo yaba yaracitse intege mu buzima.
Reba iyi ndirimbo Unkebuke ya Israel Mbonyi kuri YouTube
Indirimbo Unkebuke ni imwe mu zigize album yise Hobe, amashusho yayo yafatiwe mu gitaramo