× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yatanze umucyo ku bavuga ko yakoze ikosa ryo kwamamaza ikinyobwa cya SKOL

Category: Business  »  1 month ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi yatanze umucyo ku bavuga ko yakoze ikosa ryo kwamamaza ikinyobwa cya SKOL

Nyuma yo gusinya amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya Malton gikorwa n’uruganda rwa SKOL bakavuga ko yatanukiriye amahame ya kirokore, Israel Mbonyi yahise atanga umucyo, avuga ko kwamamaza iki kinyobwa nta ho bihuriye no kwica amategeko.

Haba kuri YouTube, kuri X, Facebook no kuri Instagram, abantu benshi bakomezaga kuvuga ko Israel Mbonyi akoze ikosa ryo kwamamaza ikinyobwa gisembuye, ariko abenshi bavugaga ibyo badasobanukiwe neza, kuko nubwo SKOL isanzwe ari ikinyobwa kirimo umusemburo muke (alcohol), ariko Malton yo si uko bimeze. Bakomezaga gutinda ku kuba ikorwa na SKOL ntibibande ku mwihariko wayo.

Israel Mbonyi yashyize umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa kidasembuye cya Maltona gikorwa n’uruganda rwa Skol Brewery, ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024. Icyo gihe ubuyobozi bw’uruganda rwa Skol Brewery Ltd bwahuye na we, Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, Eric Gilson, amwemeza nka ‘Brand Ambassador’ mushya wa Maltona, ikinyobwa kidasembuye.

Israel Mbonyi akimara kwemeranya na bo kubabera Bran Ambassador, yatangaje uko byatangiye kugira ngo abe we agira ati: “Nabanje kuyisuzuma, ndayigerageza, mbikora ndi kumwe n’inshuti turimo kuganira, ndayishimira, nkunda impumuro n’uburyohe bwayo, numva ko nyikunze.

Narayikunze, ni cyo cyabanje, noneho mpuye na bo bampitamo kugira ngo mbe uyamamaza (Brand Ambassador), nari nyishimiye, nari nayikunze mbere na mbere, biba ngombwa ko duhuza ibiganiro, babona ko cyaba ikintu cyiza tuyigejeje ku bantu benshi.”

Yashimiye ubuyobozi bw’uru ruganda, ariko atanga n’umucyo ku byo abantu bavugaga kuri iki kinyobwa, bavuga ko gisembuye, bityo ko agiye kwica amahame ya kirokore yo kwirinda inzoga n’igisa na yo agira ati: “Nshimiye abayobozi baduhisemo ariko ndashaka no gusobanura ko iki atari ikinyobwa gisembuye, cyane ko ntakwamamaza ibindi bitari ibyo mu by’ukuri. Nta cyo bintwaye rero kuko nzi ukuri kandi n’abantu bazi ko ntakora ikintu nk’icyo. Nkeka ko benshi babivuga batebya.”

Yagarutse ku buryo azakoresha acyamamaza, avuga ko azakoresha imbuga nkoranyambaga ze, urugero nka X cyangwa Instagram agira ati: ““Mu kuyamamaza nzakoresha imbuga nkoranyambaga zange zose, ariko ikigamijwe ni ukwereka abantu ko ari ikinyobwa gisanzwe kandi cyiza.”

Maltona ni ikinyobwa gikozwe mu binyampeke n’ibindi bihingwa by’umwimerere kandi iraryoshye ku buryo inyura buri wese unywa ibidasembuye, bikaba akarusho iyo ikonje.
SKOL Brewery yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya “UBURYOHE BUMARA INYOTA”, itangariza buri wese ko ashobora kukibona aho ari ho hose yishyuye 600 Frw.

Israel Mbonyi yishimiye kwamamaza Malton, ikinyobwa kidasembuye gikorwa na SKOL

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.