× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yatangarije Ababirigi ko ahari kuzabera igitaramo hahinduwe bitewe n’ubwinshi bw’abakunzi be

Category: Artists  »  April 2024 »  Alice Uwiduhaye

Israel Mbonyi yatangarije Ababirigi ko ahari kuzabera igitaramo hahinduwe bitewe n'ubwinshi bw'abakunzi be

Umuramyi Israel Mbonyi umaze kubaka izina muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda nyuma y’uko atangaje ko agiye gutaramira i Burayi aho kwinjira bizaba biri mu bihumbi birenga 68 by’amafaranga y’u Rwanda, yabwiye abakunzi be ko aho igitaramo cyari kizabera himuwe mu rwego rwo kwirinda ko hari abazabura aho barebera igitaramo.

Mu butumwa yanyijije ku rukuta rwe rwa X Israel Mbonyi yagize ati: "Hello #Belgium #Bruxelles, kubera ukuntu mwanyeretse urukundo rwinshi twahisemo guhindura salle dufata ahantu hanini kandi heza hazatuma dutarama twisanzuye. Kandi n’amatike twayongereye kugira ngo hatazagira abongera kubura uko binjira nk’uko byagenze ubushize".

Ni igitaramo kizaba tariki 08 Kamena 2024 mu gihugu cy’u Bubiligi aho cyari kuzabera muri Birmingham Palace ariko hahinduwe. Nkuko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire, kwinjira ni amayero 50 na 30.

Israel Mbonye ni we muhanzi wa mbere mu Rwanda ukoresha cyane ururimi rw’igiswayire haba mu ndirimbo ziramya lmana. Amaze kuba umuhanzi wa mbere muri Africa y’Iburasirazuba ndetse niwe muramyi ukize cyane mu Rwanda.

Si ibyo gusa yanabaye umuhanzi wa kabiri mu Rwanda wujuje abantu million y’abamumurikira ku rukuta rwa YouTube, bikaba byaragizwemo uruhare cyane n’ndirimbo ye yakunzwe cyane yise "Nina Siri".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.