Ni igiterane cyabayemo ibyiza byinshi cyateguwe na Emmy Vox, wumuramyi ukunzwe cyane mu ndirimbo Amateka ari ayo yitiriye iki gitaramo cye Amateka Live Concert cyabereye muri Camp Kigali tariki 01 Nzeri 2023.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, mu itente ritari ritoya na gato. Kitabiriwe bishimishije ugereranyije n’ibizazane byabaye by’imvura kuko ahagana mu ma saa mbili imvura yaje kugwa, kandi igwa ari nyinshi ariko abantu baritabiriye pe.
Bahavu Janet wamamaye cyane mu mwuga wa sinema niwe wari wabaye Mc, n’umugabo we Fleury Legend yari mu bagiteguye iki gitaramo. Ugereranije nuko ibitaramo bisazwe bitinda gutangira, iki gitaramo cyo cyatangiye ku isaha yatangajwe.
Tumwe mu dushya twahabereye harimo kuba Pastor Ernest wigishije ijambo ry’Imana, yasangije abantu ukuntu mu bitaramo yari akubutsemo iburayi yagiye abisikana na Israel Mbonyi ntibabonana.
Ikindi kandi yashimiye cyane Israel mbonyi ku bw’umutima mwiza afite wo gufasha, muri urwo rwego yahise yemerera Israel Mbonyi amafaranga asaga 1,000,000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Hashize umwanya Mbonyi nawe agiye ku rubyiniriro yahise ashimira Pastor Ernest ariko nawe ahita yiyemeza guha Emmy Vox 500,000 mu mafaranga yari ahawe.
Mu ijwi ryiza cyane Mbonyi yataramiye abari aho akoresheje zimwe mu ndirimbo ze zabaye ikimenyabose mu bantu harimo Number one, Genda ubeho, Icyambu, Umusirikare n’izindi zikaba zarahagurikije abari aho.
Iteraniro ryose ryahagurutse maze umuziki barawukata koko, indirimbo zifasha abantu, ibyishimo birabasaga. Ntawashidikanya ko uyu musore ari umwe mu bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gihe.
Umuramyi Emmy Vox akimara kujya kuri stage yatangije indirimbo ze zizwi cyane nuko abitabiriye igitaramo nabo barafashwa karahava. Uyu musore mu magambo ye bwite yihamirije ko Mbonyi ari "ROLE MODEL" mu Kinyarwanda bikaba bivuze umuntu ufata nk’icyitegererez, mbese wa muntu ubona ukumva waba nkawe.
Emmy Vox avuga ko ari umugisha ukomeye cyane gukora igitaramo cya mbere kigashyigikirwa n’umuntu ufata nka role model wawe. Ikindi kandi cyahabereye harimo na gahunda ya Shyigikira Bibiliya, aho hirya no hino hari ibyapa byerekana ubu bukangurambaga.
Mu byamamare byitabiriye iki gitaramo harimo Vestine na Dorcas, Peace Hozy, Aline Gahongayire, The Pink, Alex Dusabe, Madamu wa nyakwigendera Pastor Theogene Niyonshuti, Ben na Chance, Clapton Kibonge, Bahavu na Fleury, Elsa Cruz wa Korali Yesu Araje, Ev. Irene Mercy, Josh Ishimwe, Vumilia Mfitimana, n’abandi benshi.
Emmy Vox yari aberewe cyane
Byari umunezero mwinshi mu gitaramo cya Emmy Vox