× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi yagaragaje uwo azatora mu matora y’Umukuru w’Igihugu, Scovia amugurira Jus!

Category: Entertainment  »  3 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Israel Mbonyi yagaragaje uwo azatora mu matora y'Umukuru w'Igihugu, Scovia amugurira Jus!

Umuhanzi w’indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, Mbonyicyambu Eric Israel uzwi nka Israel Mbonyi, yagaragaje uwo azatora mu matora y’umukuru w’Igihugu azaba ku wa 15 Nyakanga 2024, we n’abo bari kumwe bagurirwa umutobe (Jus) na Scovia.

Kuri ubu, mu Rwanda hari abakandida batatu bari kwiyamamariza kuzatorerwa kuyobora nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, muri manda y’imyaka itanu izarangira mu wa 2029. Abo bakandida bose bagenda biyamamariza mu bice bitandukanye ni Paul Kagame wo mu Ishyaka rya RPF Inkotanyi risanzwe riri ku butegetsi, Mpayimana Philippe, umukandida wigenga, na Habineza Frank wo mu Ishyaka rya Green Party.

Nubwo Israel Mbonyi atagize icyo avuga akoresheje umunwa cyangwa inyandiko, yagaragaje uruhande ariho mu buryo bwo kujya aho umukandida umwe muri batatu bari guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu yiyamamarije, kikaba ari ikimenyetso ntakuka cyuko ari we azatora.

Uwo mukandida nta wundi utari Paul Kagame usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba yaratowe ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2003 amaze imyaka itatu ayobora inzibacyuho.

Ubwo yiyamamarizaga i Kirehe, Israel Mbonyi yagiye kumushyigikira, mu mubare w’abandi Banyarwanda babarirwa mu bihumbi Magana bari bitabiriye, kandi igitangaje, uyu muhanzi si uwo muri aka Karere, bivuze ko yanakoresheje amafaranga menshi kugira ngo agereyo, amushyigikire.

Hafi y’aho ukwiyamamaza kwari kubera, mu rwenya rwinshi rudasanzwe, uyu muhanzi yemerewe Jus. Umunyamakuru Scovia yemereye Israel Mbonyi, Muyoboke Alex na Bayingana Davide kubagurira Jus kuko inyota yari nyinshi.

Israel Mbonyi na Davide Bayingana berekeza aho Kagame yiyamamarije mu Karere ka Kirehe

Umunyamakuru Scovia yabemereye Jus

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.