× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Israel Mbonyi ni inyenyeri ya Gospel Imana yahaye u Rwanda - Ev. Fred Kalisa

Category: Ministry  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Israel Mbonyi ni inyenyeri ya Gospel Imana yahaye u Rwanda - Ev. Fred Kalisa

Israel Mbonyi aherutse kwandika amateka yo kuzuza BK Arena yakira abantu 10,000, bituma benshi bahumuka babona ko uyu musore ari inyenyeri ya Gospel Imana yahaye u Rwanda nk’uko byashyizweho akadomo n’umuvugabutumwa utajya uripfana witwa Fred Kalisa.

SOMA IBARUWA YA EV. FRED KALISA KU MATEKA YANDITSWE NA MBONYI

Ibintu bitanu byo kwishimira muri Concert ya Mbonyi

1) Urukundo yeretswe: Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragarije Mbonyi kandi si ibya none gusa kuva yatangira ubuhanzi akiba mu Buhinde bagiye bamwereka urukundo rwinshi. Kandi ko bakorwaho n’ibihangano bye cyane ko biba byuzuye amavuta no gusigwa kwinshi cyane ko kuva yatangira nta ndirimbo n’imwe arashyira hanze ntikundwe.

Ibyo bikakwereka ko Israel Mbonyi ari inyenyeri ya Gospel Imana yahaye u Rwanda ibi nkaba mbishimira n’abanyarwanda ku rukundo bagaragariza abahanzi babo banabashyigikira bityo bikaba ari byo bizamura umuziki uhimbaza Imana ukaba umaze kugera ahantu hashimishije.

2) Kugura amatike mbere y’igitaramo: Ibi bikwereka ko igitaramo cya Mbonyi abanyarwanda n’abanyamahanga bari bakiteguye cyane kandi bikaba binafasha umuhanzi iyo amatike aguzwe mbere kuba imyiteguro igenda neza mu kwinjiza abantu.

Kuko baba baraguze amatike mbere ntihabe umuvundo w’abaza kuyagura ku munsi wa nyuma. Ikindi uburyo amatike yagurishijwemo ni ibya kinyamwuga birakwereka ko ibitaramo bya Gospel bimaze gushinga imizi kandi ko ejo hazaza ha Gosepl ari heza bityo bikanatinyura n’abandi bahanzi bakizamuka.

3) Kuzuza Arena bwa mbere: Ibi ni amateka atazibagira mu mateka ya Israel Mbonyi ndetse no kuri Gospel yo mu Rwanda muri rusange kuko amatike yarangiye mbere y’uko igitaramo kiba bivuze ko Arena yayujuje yose urebye abantu basubiye inyuma ni benshi bifuzaga kwinjira. Gusa kuko yari yuzuye ntibyabashije gukunda cyane ko hari n’abashakaga gukuba amafaranga yo kwinjira ngo binjire ariko ntibyakunda kuko Bk Arena yari yuzuye. Ibi rero akaba ari amateka yiyanditse muri Muzika nyarwanda ariko cyane cyane kuri Gospel nyarwanda.

4) Imitegurire myiza: Igitaramo cya Mbonyi cyari giteguye neza cyane buri kimwe wakirebaga ukubona kiri ku murongo aho buri wese mu nshingano ze yari afite wabonaga ko ari kuzikora neza haba ubuyobozi bwa Bk Arena haba na EAP n’abandi bari muri Coordination wabonaga bakora akazi kinyamwuga cyane ko bamaze kugira inararibonye mu bijyanye n’ibitaramo.

Ibi bikaba bigaragaza urwego rwiza u Rwanda rugezeho mu gutegura ibitaramo hagaragaye ubudasa cyane uko Mbonyi yinjiye kuri stage, uko yaririmbye ndetse n’imyambarire wabonaga ko byose biteguye neza. Ikindi kitazibagira muri Gospel nyarwanda ni ukuntu yagejeje saa sita abantu bacyuzuye muri Bk Arena warebaga ukabona ntibashaka gutaha, ibi bikakwereka ko Gospel imaze gushinga imizi mu Rwanda.

5) Abaterankunga: Igitaramo cya Mbonyi cyagaragayemo abaterankunda bashyigikiye igitaramo cye barimo nka Coca Cola, ibi bikwereka ko n’abashoramari babona ko muri Gospel haba umwanya mwiza wo kugaragariza abanyarwanda n’abanyamahanga ibyo bakora bakabigana kandi banashyigikiye ibitaramo.

Ibi bikwereka ko kuba ibigo bikomeye nk’ibi bitera inkunga ibitaramo bya Gospel ni uko baba babona ko igeze ahantu heza. Mbonyi ni urugero rwiza ku ba Gospel agaragaje ko byose bishoboka. Kera abahanzi ba Gospel bayivagamo bavuga ko nta kantu kabamo habamo inzara.

Ibi rero byabaye amateka kuko Gospel ntabwo ari iy’abanyenzara cyane ko Umwami bakorera atari umukene. Nkaba mboneyeho gushishikariza abashoramari gushyigikira umuziki wa Gospel kuko ari ahantu heza ho kubwira abantu ibyo bakora.

Ev Fred Kalisa

Ev. Fred Kalisa atangaje ibi nyuma y’uko Israel Mbonyi akoze igitaramo cy’amateka "Icyambu Live Concert" cyabereye muri BK Arena tariki 25.12.2022 akaba umuhanzi wa mbere wujuje iyi nyubako mu gihe byananiye abarimo The Ben, Burna Boy, Bruce Melodie n’abandi.

Ev. Charline Prazen Chikomo wo muri Zimbabwe, amaze kubona aka gahigo, yanditse kuri Status ye ya WhatsApp ko igitaramo cy’ubutaha cya Israel Mbonyi, kizaba ari umuriro kuko ahamya ko n’abadayimoni bazakitabira bagataha bakiriye agakiza.

Yesu ni Umwami

Mbonyi yatanze Noheli

Mbonyi yahawe impano na Danny Mutabazi

Mbonyi hamwe na Annette Murava

Yamuritse Album 2 icyarimwe

Amatike yose yaraguzwe arashira

REBA INCAMAKE UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO "ICYAMBU LIVE CONCERT"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.