× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Taba yongeye kwishimira ababatijwe mu mazi menshi bakaba ibyaremwe bishya

Category: Ministry  »  December 2023 »  Alice Uwiduhaye

ADEPR Taba yongeye kwishimira ababatijwe mu mazi menshi bakaba ibyaremwe bishya

Ku itorero rya ADEPR Taba ururembo rwa Huye mu Majyepfo y’u Rwanda habereye umubatizo.

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2023 mu karere ka Huye ku itorero rya Taba hari igikorwa cy’umubatizo aho cyabanjirijwe n’amateraniro. Hari abavugabutumwa ndetse na Korali zo kuri iyi Paruwasi nka korali Itabaza ndetse na Korali lriba.

Mu masaha ya saa tanu ni bwo haje gusoza iteraniro ndetse basaba ko abari kubatizwa bajya kwambara imyambaro yabugenewe yo kubatizanywa berekeza kuri Yorodani. Aha naho hagaragaye ibihe byiza aho hari uguhimbaza Imana ndetse bishimira n’ibyaremwe bishya .

Ku itorero rya Taba habatijwe abantu 51 (abagore 26, abagabo 25: habatizwa 49 abandi babiri barakirwa), naho ku itorero rya Mukoni habatijwe abagera kuri 7 ndetse no ku itorero rya Ngoma habatizwa 7 aha ni muri paruwasi ya Matyazo.

Iki gikorwa cy’umubatizo cyakoze benshi ku mitima kandi bibatera kwibuka aho bavuye. Bibiliya yigisha ko iyo wifuza gukorera Imana, uba ugomba kubatizwa. Yesu yabwiye abigishwa be ati “muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza” (Matayo 28:19).

Yesu yatanze urugero kuko na we yabatijwe. Yibijwe mu mazi wese, ntiyaminjagiwe utuzi ku gahanga (Matayo 3:16). Muri iki gihe, iyo Umukristo abatijwe, na we agomba kwibizwa mu mazi wese.

Iki gikorwa cy’umubatizo cyakoze benshi ku mitima kandi bibatera kwibuka aho bavuye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.