Nyuma yo gusaba abakunzi be kumutabara bakamukura ku mubare wa satani bakamwumva, Israeli Mbonyi arabyinira ku rukoma.
Kuri uyu wa Kabiri le 14/11/2023 umuramyi Israel Mbonyi yasabye abakunzi be kumukura kuka nimero 666k yongeraho ko "atari keza na mba".
Nyuma y’uko Israel Mbonyi ashyize ifoto kuri konti konti ye ya Instagram, Twitter ndetse na Facebook igaragaza ko yujuje abamukurikira (subscribers) ibihumbi 666 (666k), yagize icyo asaba abakunzi b’indirimbo ze.
Tagize ati: "Nta kuntu mwajya kuri YouTube gukanda kuri subscribe mwokabyaramwe, mukankura kuri ako ka numero ko njya numva ngo si keza habe na mba!!,".
Yongeraho amagambo y’icyongereza agira ati: "Please, subscribe, I heard this number isn’t good at all). [Mwiyandikishe kuri YouTube yanjye numvise ko uwo mubare (666) atari mwiza habe na mba".
Hari uwakwibaza ati, "Ese kuki Mbonyi yahendahendeye abantu kumukorera subscribe bakamukura ku mubare w’abamukurikira bangana n’ibihumbi 666?
Impamvu nta yindi ni uko bijya bivugwa ko umubare 666 ari umubare wa Satani hakaba n’abavuga ko wifashishwa n’ababa mu muryango wa Illuminate.
Nyuma yo gusaba abakunzi be ubwo butabazi, ubwo twandikaga iyi nkuru yari amaze kugira abamukurikira kuri YouTube bagera kuri 671k bivuze ko biyongereyeho abantu ibihumbi bitatu bose mu masaha macye gihe hari n’abo bisaba imyaka 6 kubabona!
Israel Mbonyi akomeje kwandika amateka akomeye muri Africa y’iburasirazuba. Ni umwe mu bahanzi bakomeje gutanga ikosora dore ko amaze gukuraho ya mvugo yavugaga ko abantu bikundira abahanzi ba Secular.
Kuri ubu uwo mwambaro w’urubwa yawambuye Gospel. Nyuma yo gukora indirimbo "Nina Sri", kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga 19 Millions (Views). Niyo ndirimbo irimo kurebwa cyane mu bihugu byinshi bya East Africa.
Indi ndirimbo ikomeje kwandika amateka ni indirimbo nshya aherutse gusohora yiswe "Niitamini". Nyuma y’iminsi 7 gusa ikaba imaze kurebwa n’abarenga 1.4 millions. Ni imwe mu ndirimbo yujuje miliyoni imwe y’abayirebye nyuma y’amasaha 48 isohotse.
Israel Mbonyi amaze kuzamura cyane ibendera rya Gospel mu Rwanda. Ni ibintu agezeho abicyesha gukora cyane.
Abandi baramyi batumbagijwe no gukora cyane ndetse no kuba bandebereho bikazamura urwego rwabo, twavugamo Papi Clever na Dorcas, Bosco Nshuti, Aline Gahongayire, Vestine na Dorcas, Prosper Nkomezi ndetse n’abandi.
Israel Mbonyi ni inyenyeri mu muziki wa Gospel mu Rwanda
Kuba Israel Mbonyi yarerekanye ko umuhanzi wa Gospel akwiye gutungwa n’umuziki aho kuwutunga, byatumye kuri ubu nta muhanzi ukiva muri Gospel ngo ajye muri Secular ahubwo kuri ubu abenshi basigaye bava muri Secular bakirundumurira muri Gospel.
Kuri ubu Gospel ikomeje gufata bugwate imitima ya benshi. Meddy ni umwe mu bahanzi baherutse gutungurana akava muri Secular akemeza ko kuri ubu ashyize ubuzima bwe mu biganza bya Kristo akabwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Kuri ubu biragoye kubona igitaramo cya Gospel cyabuze abantu ngo nuko bishyuje. Ibyo byose ni umusaruro wo kugira abaririmbyi, abayobozi b’amatorero ndetse n’itangazamakuru rya Gospel bagutse mu myumvire.
Natwe nka Paradise twasoza tuvuga tuti: "Mbonyi, komeza utere imbere, nta shyari dufite, uri inyenyeri imurikira benshi".
Israel Mbonyi yumviswe kabiri n’abakunzi be nyuma yo kubatabaza