Nyuma yo kubona views zirenga 1,000 ku ndirimbo ye ya mbere y’amashusho yise “Unyigishe”, umuhanzi Irakiza Dative aritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya kabiri yise “Sinzakuvaho”.
Iyo ndirimbo ifite ubutumwa bukomeye bujyanye n’ubuzima bwe bwite, cyane cyane uko Imana yamurinze nubwo yari mu buzima bubi akiri umwana. Yasohoye audio ku wa 14 Gicurasi 2025, amashusho akaba agiye gukurikiraho vuba.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Irakiza Dative yavuze byinshi ku rugendo rwe rw’umuziki. Ati: “Iyi ndirimbo nayihimbye nkiri umunyeshuri. Icyo gihe nabonaga ko ntahamagawe, ko nta n’icyizere cyo kuzabaho. Ariko Imana yampaye amahoro kandi ni yo itanga amahoro y’ukuri. Nta na rimwe nzayivaho.”
Irakiza avuga ko “Sinzakuvaho” ari indirimbo ishimangira ko nubwo urufatiro rw’umukiranutsi rwasenyuka, umuntu ufite Imana agumana amahoro. Avuga ko indirimbo ye ari igisubizo ku bihe bikomeye umuntu anyuramo, cyane cyane igihe umwanzi (Satani) ashaka kumutesha umutwe.
Amateka y’ubuzima bwe n’ubutumwa bw’indirimbo
Irakiza yagarutse ku buzima bwe akiri muto, aho we n’umuryango we banyuze mu bihe bikomeye. Bavuye i Rulindo bagana i Nyagatare n’i Kibungo, aho bahuye n’ubukene bukabije, inzara, n’ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima. Ati: “Ababyeyi bange bari mu bihe bigoye cyane, natwe bitugiraho ingaruka. Ariko Imana yaradukijije, ntitwigeze tuba mayibobo cyangwa ngo tugwe mu byaha.”
Ni muri ibyo bihe, nk’uko abisobanura, Imana yari irimo kwigisha ababyeyi be ishuri rikomeye, ariko ritanga inyigisho z’ingenzi. Iyo nkuru yose ayihuriza muri iyi ndirimbo ye nshya igiye gusohoka mu mashusho.
Intangiriro y’umuziki we
Irakiza Dative yatangiye kuririmba afite imyaka 7, muri korali y’abana, aho yahimbaga n’indirimbo. Nyuma yo kubatizwa, yakomereje muri korali y’urubyiruko, na bwo ahimbira abandi.
Nubwo yari afite impano, urugendo rwo kugira indirimbo ze bwite zishyirwa hanze rwatangiye nyuma y’uko inshuti imushishikarije kubikora, ikanamutera inkunga. Indirimbo ye ya mbere yise “Nta bwo Ugira Ruswa” ni yo yamuhaye imbaraga zo gukomeza.
Imishinga n’icyerekezo cye
Uyu muhanzi afite intego yo gukomeza kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu muziki. Yifuza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima, ndetse no kuziteza imbere binyuze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ati: “Imana nimfasha, nzamamaza ubutumwa bugere kure. Nizeye ko umuziki wange uzagira impinduka ku buzima bw’abantu benshi.”
Reba kandi wumve amagambo ari mu ndirimbo ze kuko yagukomeza:
• SINZAKUVAHO (Audio):
• UNYIGISHE (Video):
Kanda subscribe kuri channel ye “DATIVE MUSIC” kugira ngo utazacikwa n’amashusho ya “SINZAKUVAHO” n’izindi ndirimbo nshya.
Murakoze Cane nukuri situzayivaho iyomana nanjee! Ubutumwa ndabukunda Cane nukuri
Komerezaho tukurinyuma