× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indonesia: Abayisilamu birakaje bituma Leta ihagarika iyubakwa ry’inzu y’amasengesho

Category: Leaders  »  7 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Indonesia: Abayisilamu birakaje bituma Leta ihagarika iyubakwa ry'inzu y'amasengesho

Leta ya Indonesia yahagaritse iyubakwa ry’inzu y’amasengesho y’Abakristo kubera imyigaragambyo y’Abayisilamu

Abayobozi bo mu Ntara ya South Sulawesi muri Indonesia bahagaritse by’agateganyo iyubakwa ry’inzu y’amasengesho y’Abakristo nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage b’Abayisilamu bayirwanyije, bavuga ko badashaka ibikorwa by’iyobokamana bya gikirisitu mu gace batuyemo.

Iyi nzu y’amasengesho yari iri kubakwa n’umushumba Novel Pangemanan wo mu Itorero El-Saddai Fellowship Church, mu mudugudu wa Kappuna.

Nubwo yari yarabimenyesheje inzego z’ubuyobozi kandi afite ubutaka yaguze mu buryo bwemewe n’amategeko, abaturage bamwe bashyizeho ibyapa byamagana uwo mushinga, bituma ubuyobozi bumusaba kuwuhagarika by’agateganyo.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uwo mushumba agaragara afite agahinda, avuga ko yemeye guhagarika imirimo kugira ngo hatagira ikibazo kivuka. Yashimangiye ko kubaka inzu y’amasengesho bidasaba uruhushya rukomeye nk’urw’insengero, ahubwo ko bisaba kubimenyesha ubuyobozi gusa.

Gusa impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’idini zanenze iki cyemezo, zivuga ko ari ihohoterwa rishingiye ku kutihanganirana. Zagaragaje ko amategeko ya Indonesia arengera ubwisanzure mu gusenga, nubwo mu bikorwa hari aho bidakurikizwa uko bikwiriye.

Ibi bibaye mu gihe Indonesia ikomeje kugaragaramo ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku madini, cyane cyane mu duce dutuwe cyane n’Abayisilamu.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.