× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indirimbo za Israel Mbonyi na Thatien Titus zintera gukomeza gukunda kuririmba - EMMY

Category: Artists  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Indirimbo za Israel Mbonyi na Thatien Titus zintera gukomeza gukunda kuririmba - EMMY

Twagirumukiza Emanuel uzwi nka Emmy mu muziki aratangaza ko abahanzi Israel Mbonyi na Thacien Titus bamuha imbaraga zo gukunda kuririmba bitewe n’uburyohe buri mu ndirimbo ze.

Ibi yabitangaje ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye nshya ikaba iya kabiri amaze gukora. "Nihe tuzaba" na "Twarugururiwe" ni zo ndirimbo amaze gukora. Avuga ko yinjiye mu muziki kuko yakuze awukunda cyane ndetse akurana inzozi zo kuzaririmbira Imana.

Nubwo yakundaga kuririmba, avuga ko yabanje kubitinya kuko ubuzima yakuriyemo bwari bugoye cyane ku buryo bitari kumworohera kujya muri studio, ariko ubu araashima Imana ko yaciye inzira. Avuga ko akunda kumva cyane indirimbo za Israel Mbonyi na Thatien Titus zikamutera gukomeza gukunda kuririmba.

Mu kiganiro na Paradise.rw, EMMY yavuze imihigo ye mu muziki yinjiyemo. Ati "Imihigo/intego zanjye ni ugukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibihangano byanjye bikagera kure bityo ubutumwa bwiza bukagera kuri benshi bakizera Imana kuko niyo ntego nyamukuru".

Emmy, amaraso mashya mu muziki wa Gospel

Israel Mbonyi akora umuzik uryohera benshi barimo Emmy

Thacien Titus nubwo atagikora cyane umuziki afatirwaho urugero na Emmy
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA EMMY

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.