Ubushakashatsi bwakozwe na Dhal Writer bwongeye kugaragaza ko buri kintu cyose kibaho gifite impamvu
Mu buzima bwa muntu, habamo ibyishimo, intimba, gutsindwa no gutsinda. Hari igihe umuntu yibaza impamvu ibintu bitagenda neza, cyangwa se impamvu bamwe baza mu buzima bwe bagasigara, nyamara atarigeze abitegura. Ariko iyo witegereje neza, usanga buri kimwe kibaho gifite impamvu, kandi iyo mpamvu iba yifitemo isomo rikomeye.
Buri kintu kigira igihe cyacyo. Iyo wahuye n’agahinda cyangwa ubabaye, hari isomo Imana iba ishaka ko wiga. Hari amasomo umuntu atamenya, akayamenya ari uko abonye urukundo, ariko hari n’andi amenya atari uko yaruhawe. Hari igihe umuntu atangira kumenya agaciro k’ibyishimo ari uko abanje guca mu buzima bukomeye.
Nta muntu ugera ku rwego rwo hejuru atabanje kunyura mu rugendo rugoye. Abantu baza mu buzima bwawe, bamwe bakagufasha, abandi bakagukomeretsa — bose baba bafite uruhare mu kukugira uwo uri. Imibabaro, ibihe bikomeye, n’ibyishimo byose bigira icyo bigusigira.
Ubuzima ni urugendo rutunganyirijwe umuntu. Iyo watangiye kwiga kubana n’ibibaho byose uko biri, ubona ko ibyo wibwiraga ko ari impanuka cyangwa ko ibigeragezo ari intambwe igana ku iterambere ryawe.
Ntukajye ubona gukura kwawe nk’inkomyi, ahubwo wige gushimira buri ntambwe wateye, kuko byose byagenewe kukugira uwo Imana yashakaga ko uba we.
Dhal ni umwanditsi w’ibihangano by’ubusizi wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga, witwa Ruby Dhal. Ni umwanditsi w’ibihangano by’ubusizi (instapoet) w’umunya-Britaniya ukomoka mu Buhinde, akaba azwi cyane ku mbuga nka Instagram.
Dhal Writer (Ruby Dhal)
Inyandiko ye bwite isobanura ko buri kimwe kiberaho impamvu