× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Impaka ni zose nyuma yuko Abapasiteri bashatse guhirika umuyobozi wa ADEPR batawe muri yombi

Category: Ministry  »  December 2023 »  Jean d’Amour Habiyakare

Impaka ni zose nyuma yuko Abapasiteri bashatse guhirika umuyobozi wa ADEPR batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ugenzacyaha, RIB, ku rubuga rwabo rwa X baherutse gutangaza ko Abagera kuri bane, abapasiteri babiri n’abavugabutumwa babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko (inyandiko mpimbano).

Iyo nyandiko yari igamije kweguza umuyobozi wa ADEPR mu Rwanda, Rev. Ndayizeye Isaïe. Ni nyuma yuko Abakristo bo mu ntara y’Iburengerazuba bari baherutse kwandika ibaruwa (mpimbano) imwirukanisha, bayobowe n’aba bantu.

Ibi babyandikiye ubuyobozi bw’amadini n’amatorero mu Rwanda (RGB) ku itariki 10 Ugushyingo 2023.

Mu byo bashingiragaho bifuza ko yegura harimo kuba yaragiye ku buyobozi mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza ya ADEPR mu Rwanda, kwimikwa na KIAMUKA atari ko biteganijwe;

Kwirukana abapasitoro n’abavugabutumwa nta mpamvu, kugurisha imitungo y’itorero uko ashatse, gukoresha iterabwoba, ivangura, itoteza n’itonesha no gushora itorero mu manza kandi akazitsindwa.

Kuri iki kibazo cyo gushora itorero mu manza kandi agahora atsindwa batanze urugero rw’uko mu bantu barenga maganacyenda (900) bamureze, babiri gusa bamaze kumutsinda bigatuma hatakazwa agera kuri miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda (200,000,000 rwf).

Aba bakristo babimenyesheje inzego hafi ya zose z’ubuyobozi zirimo Minisitiri muri Perezidansi, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), n’inzego zihagarariye amadini n’amatorero zirimo Perezida wa CPR n’umuvugizi wa RIC.

Ku ibaruwa hariho kashe y’urwego rwa polisi RNP (Rwanda National Police), MINUBUMWE n’izindi. Ku itariki 27 Ugushyingo ni bwo RIB yavuze ko ikomeje iperereza, abacyekwaho icyaha bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera, Kicukiro na Kimihurura, mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abatawe muri yombi ni Pasiteri Karamuka Fordouard wahoze akuriye Komisiyo Ishinzwe Imiyoborere Myiza muri ADEPR, Pasiteri Mazimpaka Janvier, Umuvugabutumwa Rwamakuba Ezéchiel, n’Umukristo Nubaha Janvier.

Ku rukuta rwa Instagram rwa MIE empire.rw, nyuma yo gusoma aya makuru, uwitwa IP Melodja yagize ati:“Kandi ari Abarokore? Ubwo se barabeshya cyangwa RIB ni yo yibeshye?”. Uwitwa Nteziryayo Bienvenue we ati: “Ese ibya Coup d’état y’amadini RIB ibyinjiyemo ite?”

Aba bose bifuzaga ko RIB itakabaye yabyinjiyemo, ariko uko bigaragara ntibazi neza inshingano z’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, kuko yo iri mu kazi kayireba.

Uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rusaba abantu kwirinda gukoresha inyandiko mpimbano, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko, ndetse kikaba gifite n’ibihano biremereye.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 itarenga 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 3Frw na miliyoni 5Frw.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.