× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ihurizo ku bahanzi: Nsige inshundura nirundurire muri Gospel cyangwa mbifatanye no kuboha amahema? - Urutonde rw’Abahiriwe

Category: Ministry  »  December 2022 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ihurizo ku bahanzi: Nsige inshundura nirundurire muri Gospel cyangwa mbifatanye no kuboha amahema? - Urutonde rw'Abahiriwe

Iyo dusomye muri Matayo 4:20 tuhasanga ijambo rivuga ngo "Uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira". Ubwo Yesu Kristo yageraga iruhande rw’inyanja ya Galilaya, yahasanze abarobyi barimo Simoni Petero na Andre, Yakobo na Yohana bene Zebedayo barimo kuroba, arabahamagara baramukurikira.

Mu kumukurikira, ntibigeze bitwaza ubwato, ntibigeze bitwaza n’inshundura, byose barabisize bakurikira umwami Yesu Kristo. Gusa iri jambo abantu barisobanura mu buryo butandukanye, ariko isomo ririmo ni uko nyuma yo kwizera Yesu Kristo umwami n’umukiza, ’dukwiriye gutandukana no kuyoborwa na kamere tukayoborwa na Mwuka Wera’.

Hirya no hino ku isi, kimwe no mu Rwanda, tuhasanga abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo butandukanye. Bamwe bitewe n’izindi nshingano bafite, bawukura bitari nk’umwuga ubatunze, mu gihe hari abandi bawukora wonyine, bemeye gusiga no kureka gukora akandi kazi.

Babonye ko kugira impamyabumenyi z’ikirenga bitasimbura umuhamagaro ubarimo barazimanika, bahitamo gukora gusa umuziki wa Gospel. Ibi ni byo twagereranyije no gusiga no gupfundikanya inshundura bakirundurira muri Gospel.

Dore Top 10 twakoze n’ubwo hari n’abandi benshi

1. Israel Mbonyi

Hari mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa kane, ubwo nari niryamiye naguye agacuho, nananijwe n’akazi kenshi nari nakoze, agaterefoni kanjye nari nakarambitse ku musego, icyo gihe numvaga nkeneye kumva ubutumwa buhumuriza umutima wanjye wari usobetse amaganya. Nashakishije radiyo nashyiraho urushinge kugira ngo numve indirimbo yampembura, nza gushyira urushinge kuri imwe mu maradiyo ya Gikirisito yari igezweho icyo gihe.

Mu gihe nasaga n’utangiye kurota, sinzi ukuntu nakanguwe n’indirimbo y’akataraboneka nari numvise bwa mbere, ifite imicurangire ntamenyereye mu Rwanda, amagambo meza ahuye n’ibihe nari ndimo ndetse n’ijwi riryoheye amatwi, ntangira kunyeganyeza umutwe, umubabaro nari mfite uhita uhinduka ibyishimo.

Gusa nasigaranye ihurizo ryo kumenya uwo muhanzi. Naje kubwirwa ko yitwa "NZI IBYO NIBWIRA" ari iy’umusore wiga mu gihugu cy’u Buhinde witwa Israel Mbonyi, byanteye kugira amatsiko yo kumenya byimbitse uwo muhanzi, ab’ubu baravuga ngo ’utazi ubwenge abaza Google, njyewe n’ubwo mbuzi, nahise niyambaza kimwe mu binyamakuru bikunzwe nza gutungurwa n’uko iyo ndirimbo ari iy’umusore wari ufite imyaka 22 icyo gihe yari umunyeshuri mu gihugu cy’u Buhinde, wigaga ibya Pharmacy.

Ku bwanjye, nibwiraga ko nyuma yo gusoza kwiga azinjira mu kazi ko mu biro ntabone akanya ko gukora umuziki bya kinyamwuga. Gusa siko byagenze kuko nyuma yo gusoza amasomo ye yagarutse mu Rwanda abika Impamyabumenyi yakuye mu gihugu cy’u Buhinde ahatagera injyese, yirundumurira muri Gospel, binamuhesha ikuzo ridasanzwe.

Ni umwe mu bahanzi bamaze gusohora indirimbo nyinshi zikagira igikundiro atateganyaga. Muri zo twavuga iyitwa "Ku migezi", "Number one", "Yankuyeho urubanza", "Nzi ibyo nibwira", "Icyambu", "Yaratwimanye", "Baho" ndetse n’izindi aho kuri ubu amaze kwigwizaho imizingo ine yamuritse arizo: Number one, Intashyo, Icyambu ndetse na Mbwira.

Nyuma yo gutaramira muri Canada, ndetse akaba ategerejwe muri Australia mu ntangiriro za 2023, kuri ubu ari mu myiteguro yo kumurika izindi Album ebyiri mu gitaramo giteganyijwe ku wa 25 Ukuboza 2022 kikazabera muri BK Arena.

2. Gaby Kamanzi

Iyo umuvuze benshi bahita biyumvira indirimbo "Amahoro" n’ubwo afite n’izindi nyinshi zakunzwe nk’iyitwa "Arankunda" ndetse na "Day to day". Ni umwe mu bahanzi birunduriye muri Gospel binamwubakira izina ndetse n’igikundiro kidasanzwe muri Afrika nzima.

Gaby yize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) aho yigaga ibijyanye n’icungamutungo, gusa we akaba yarahisemo gukoresha impano ye yo kuririmba no kubwiriza ubutumwa bwiza. Amaze kujya mu bihugu bitandukanye ku Isi abwiriza ijambo ry’Imana. Mu byo yagezemo harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu byinshi bya Afrika n’u Burayi.

3. Patient Bizimana

Uyu muramyi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa "Menye neza", "Ubwo buntu", "Ikimenyetso" n’izindi, ni umwe mu baramyi bazwiho kuririmba indirimbo zikundisha abantu umusaraba. Mbere yo gutangira kuririmba, yari azwiho guconga ruhago aho yakiniye ikipe ya Marine Fc, gusa aza gusezera ruhago akiri muto yiyegurira uburirimbyi.

Kuri ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yasanze umugore we Gentille Uwera. Aherutse gusohora amashusho y’indirimbo "Ngeze ku Iriba" yakoranye n’umunyabigwi mu muziki, Nelson Mucyo, akaba n’umunyamakuru w’umusesenguzi wa Paradise.rw. Patient Bizimana nawe wasoreje Kaminuza muri ULK, yashyize umutima we wose ku muziki, ntiyagira akandi kazi abibangikanya, kandi byaramuhiriye cyane dore ko atunzwe n’umuziki.

4. Aime Uwimana

Ni umwe mu bahanzi dusanga ku ruhembe rwa Gospel mu Rwanda bitewe n’uko ari mu babimburiye abandi mu gusohora indirimbo nyinshi zakunzwe higanjemo n’izo mu gitabo. Yakunzwe mu ndirimbo nka "Muririmbire Uwiteka", "Inkovu z’urukundo", "Iminsi yose" ndetse n’izindi zuzuye ubutumwa bwigaruriye imitima y’abakunda kuramya.

Umutima we wose uba mu gukorera Imana binyuze mu kuyiramya no kuyihimbaza, akaba ari umurimo akora amasaha 24 kuri 24 dore ko nta kandi kazi akora katari umuziki. Kuri ubu ashyize imbaraga mu gufasha abandi bahanzi dore ko afite studio ye bwite.

5. Uwiringiyimana Theogene (Theo Bosebabireba)

Uramutse uvuze abahanzi bahiriwe n’umuziki ukibagirwa uyu muririmbyi benshi bagutera amabuye bitewe n’uburyo azwi cyane, ndetse indirimbo ze zikaba zicurangwa ahantu hose, yaba mu mujyi, mu cyaro, mu nsengero, mu masoko no mu tubari.

Kuba aririmba ubuzima bwa buri munsi, biri mu bituma benshi mu ngeri zitandukanye biyumvamo indirimbo ze. Yanditse indirimbo nyinshi zirimo "Icyifuzo", "Ikiza urubwa", "Ingoma yawe", "Kubita utababarira" ndetse n’izindi. Yakunze kumvikana atangaza ko ibyo yagezeho hafi ya byose abikesha ubuhanzi. Nta kandi kazi afite katari umuziki akora uhimbaza Imana.

Ahorana ubutumire bw’ibitaramo n’ibiterane by’ababa banyotewe no gufatanya nawe guhimbaza Imana, urugero nk’ubu ushobora gusanga iminsi yose isigaye ngo uyu mwaka urangire, ipangiye. Paradise ifite amakuru yizewe avuga ko hari ikigo gikomeye cya Leta giherutse gushaka kumuha akazi ko kuririmba mu bitaramo byacyo, ababwira ko bitashoboka kubera ubutumire yari afite.

6. Serge Iyamuremye

Ni undi muhanzi kuri ubu ubarizwa ku mugabane wa Amerika aho yasanze umukunzi we ndetse bakaba bitegura gusezerana imbere y’Imana mbere y’uko uyu mwaka urangira. Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Biramvura", "Mwuka Wera", "Yesu aragarutse" yasubiranyemo na James&Daniella, "Arampagije" n’izindi. Umuziki ni wo umutunze ndetse waramuhiriye cyane.

7. Tonzi

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’urugendo rw’umuziki ukagera no ku rwego ubatunga. Uyu munyabigwi nyuma yo gusohora indirimbo ikoze mu njyana ya Zulu yiswe "Humura" yasohoye kandi "Dereva", "Umugisha", "Ushimwe" n’izindi. Yamaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda biturutse ku buryo yirunduriye muri Gospel.

Tonzi ari mu bahanzi ba Gospel babashize gukora bwa mbere ibitaramo byishyuza, dore ko ubwo yigaga mu mashuri abanza, mu 1992 ari bwo yasohoye indirimbo bwa mbere muri Studio maze nyuma y’umwaka umwe gusa akora igitaramo yishyuza amafaranga 100 ku bantu bari muri VIP, n’igiceri cya 20 ku bantu bari ahasanzwe.

Tonzi, umubyeyi w’abakobwa batatu yabyaranye n’umugabo we Alpha, akubutse i burayi aho yakoreye indirimbo yo mu rurimi rw’igifaransa yise "C’est toi" ifite amashusho yafatiwe mu gihugu cy’u Bubiligi. Yari yagiye i burayi mu biruhuko hamwe n’umuryango we, agaruka i Kigali akikiye umwana w’umukobwa yibarukiye i Burayi.

8. Papi Clever & Dorcas

Abaramyi bari ku isonga mu bakunzwe cyane, Papi Clever n’umugore we Dorcas, bahiriwe cyane n’umuziki aho wabongereye igikundiro cyane, ibintu bishimangirwa no kuba muri uyu mwaka wa 2022 ari bo baramyi barebwe kurusha abandi bose ku rubuga rwa Youtube. Mu bahanzi bose barebwe cyane mu Rwanda, Papi Clever na Dorcas baraza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Diamond na Bruce Melodie. Ni ikimenyetso cy’uko umuziki wabahiriye rwose.

Mu bakunda aba baramyi harimo na Miss Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 uherutse kubihamya kuri bose babireba ku rubuga rwa Instagram akandika ati "Ndabakunda". Umunsi ku wundi, Papi Clever & Dorcas baba bahugiye mu gushaka ubutumwa n’ibihangano bifasha imitima y’abakunda umuziki wa Gospel. Umuziki ni ko kazi kabo. Baherutse kuzenguruka uburayi kubera umuziki.

9. Prosper Nkomezi

Prosper, umuramyi akaba n’umuhanga mu Mibare dore ko ariyo yize mu mashuri yisumbuye, atunzwe n’umuziki uhimbaza Imana dore ko ari ko kazi ke ka buri munsi. Uyu musore yatangiye umuziki i Rwamagana, aza kwanzura kuwukorera i Kigali. Nyuma yo gukora indirimbo ’Sinzahwema", "Singitinya", "Nzayivuga", "Amamara" n’izindi, zikamuzamurira igikundiro, ubu ni mahwi n’umuziki ndetse ahora mu ngendo z’ivugabutumwa.

Urugero, uramutse umushatse mu mpera z’uyu mwaka ngo akuririmbire mu gitaramo cyangwa igiterane, ntabwo wamubona rwose kandi ingero turazifite. Uyu musore ukiri muto ariko ushobora kuva mu buserbateri vuba, aherutse gukorera ibitaramo i Burundi na Kenya ndetse Paradise ifite amakuru ko mu mwaka wa 2023 azakorera ibitaramo ku migabane itandukanye.

10. X

Tumwise umuhanzi X kuko hari abo tutashyize kuri uru rutonde rwacu. Kuri uyu mwanya, hariho abo twibagiwe ariko by’umwihariko twawugeneye abahanzi bakora umuziki wa Gospel nta kandi kazi bafite bakora, ariko bakaba bataratangira gusoroma imbuto zabyo aho bishobora kubaca intege bakaba banamuka mu muziki, ingero zirahari z’abuwuvuyemo kubera kutabona uko bihanagura ibyuya bawubiriyemo. Birashoboka ko igihe cyabo kitari cyakageze!

Dukurikije abo twabonye haruguru, hari icyizere ko nawe uzakingurirwa umuryango ukinjira mu cyumba cy’abahiriwe n’uyu muziki mu gihe cyose wakomeza kuwukora uhozaho, kandi ugashaka umwihariko mu byo ukora. Ugire umwete kandi wo kugisha inama bagenzi bawe n’abandi bazobereye muri uyu muziki, kandi wubahe Imana ndetse uyiringire.

Wibuke ko na bamwe mu bagezweho ubu, harimo abo byabanje kwangira mu myaka ya kera, bagahirwa muri iki gihe. Ariko kandi n’ubona bitarimo kugukundira, nka Paradise.rw twakomeza tukubwira ko wanabifatanya no "kuboha amahema" kuko hari abandi tuzagarukaho ubutaka babikoze gutyo kandi bihesha umugisha mwinshi bo ubwabo, Itorero rya Kristo ndetse n’Igihugu.

Amahirwe abirunduriye muri Gospel barusha abandi

Gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ukabifatanya n’izindi nshingano usanga ari inzitizi ikomeye ituma abahanzi badatera imbere, bitewe n’uko usanga nta mwanya abona wo kujya muri studio, gukora repetition tutibagiwe gutegura no kwitabira ibiterane. Usanga n’indirimbo basohora batabona umwanya uhagije wo kuzitegura no kuzigeza ku bazicyeneye.

Ku rundi ruhande, abahanzi bakoresha igihe cyabo cyose muri Gospel uzasanga batera imbere mu muziki bitewe n’imbaraga nyinshi bashyiramo, ibyo bigatuma ubutumwa batanga bugera kure cyane dore ko buba buyunguruye. Ese wowe umunzani uhengamiye hehe?

NB: Abo dushobora kuba twashyize kuri uru rutonde kandi wenda bafite akandi kazi, ubwo ayo makuru baba barayagize ubwiru, gusa icyo duhagazeho ni uko umuziki bawushyira imbere cyane kurusha ibindi byose. Twasoza tubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2023.

A.D: IYI NKURU IKUGEZEHO BIGIZWEMO URUHARE N’ABARIMO BRAND ZONE, KOMPANYI IKORA NEZA CYANE IBIJYANYE NA DESIGN NA PRINTING. BAKORERA MU MUJYI WA KIGALI MU ISOKO RYA NYARUGENGE. UKENEYE KASHE, KWANDIKA KU MYENDA, GUSHYIRA AMAFOTO MURI CADRE, ...BAGANE NI BO TUGUHITIYEMO. BAHAMAGARE KURI: 0784900000.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mbega inkuru ibereye gusoma😀😀
Gusa mukomeze muturyohereze
Niyo peace from Uganda 🇺🇬

Cyanditswe na: Niyo peace   »   Kuwa 14/12/2022 11:16

Muraho Yesu nashimwe
Ukorera Imana unakora Akandi kazi nibyiza kuko bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza uko jye byumva Ubaye ufite akazi nibya kubuza kugakora kndi unakorera Imana murakoze Imana ibahe umugisha.

Cyanditswe na: Pacifique Dusabumuremyi   »   Kuwa 12/12/2022 14:54

Mbega Umunyamakuru uzana Titles ziremereye!!!!! Gusa sigusa wagirango yize Theology!!!; Courage Frodouard,Courage Paradise.RW! Ubu urushinge ntahandi

Cyanditswe na: Musabe Denise  »   Kuwa 12/12/2022 13:41