Mu masaha macye ari imbere, mu Karere ka Musanze harabera igitaramo gikomeye cy’umuhanzikazi Anto.
Ni igitaramo cyiswe "Arakomeye Live Concert" kiba kuri iki Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023. Kirabera kuri ERC Musanze. Anto araba ari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Bosco Nshuti uri mu bahanzi b’ibyamamare muri Gospel nyarwanda.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Iraguha Antoinette [Anto] yavuze uruhisho afitiye abari bwitabire iki gitaramo cye. Yatangaje ko abahishiye ibintu byinshi kandi byiza, abararikira kwitabira ku bwinshi. Yanasabye abafite ibyifuzo bitandukanye kuzabizana, kandi abizeza gusubizwa.
Aragira ati "Icya mbere nabateguriye ibintu byiza bitandukanye. Hazaba harimo abahanzi bakunda nka Nshuti Bosco n’abandi. Ikindi hazaba harimo abashumba bakunda ba hano Musanze n’abandi bashumba b’amatorero atandukanye".
Anto uvuka mu muryango w’abatambyi, yakomeje agira ati: "Abazaba bafite ibyifuzo byo gusengera bazataha baruhutse kuko bazaba bahari ngo babafashe. Ikindi ni uko nzabataramira live. Nabateguriye ibintu byinshi byiza bazaze bazaze bihere ijisho".
Anto ari mu bahanzi batanga icyizere
Muri Musanze harabera igitaramo gikomeye kuri iki Cyumweru