× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyiza 3 by’ingenzi Album Respect ya Tonzi imaze gukora itaramurikwa

Category: Artists  »  3 months ago »  Nelson Mucyo

Ibyiza 3 by'ingenzi Album Respect ya Tonzi imaze gukora itaramurikwa

Uwitonze Clementine [Tonzi] yanditse amateka kuri album ye ya cyenda, izana igisubizo cy’ikibazo cy’ingutu cyari cyugaritse umuziki wa Gospel.

1. Yazahiye umubano ndetse igarura mu kibuga The Sisters

Amambere abantu bakunze ibikorwa by’iri tsinda The Sisters byaranzwe n’ibitaramo bidasanzwe byabahurizaga ku rubyiniro ndetse igihagararo cyabo cyatangaga icyizere gikomeye kubera ubumwe bagira ndetse n’urukundo bakundana.

Iri tsinda rigizwe na Tonzi, Aline Gahongayire, Fanny Wibabara na Gaby Kamanzi. Kurema The Sisters ntibyatambamiraga ibikorwa by’umuhanzi ku giti cye ahubwo bahuriraga mu bikorwa rusange bigatuma n’indirimbo z’umwe ku wundi zimenyekana kurushaho kuko bafashanyaga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo ku giti cyabo ndetse n’ibikorwa bya rusange.

Iri tsinda ryaje guhagarika ibikorwa rusange noneho buri wese agakora ku giti ibintu byamaze igihe kirekire ndetse abasesengura umuziki wa Gospel bagasanga ari bintu byabaye bibi kuko byagize ingaruka no ku iterambere ry’umuziki wa bamwe mu bari bagize iri tsinda.

Amakuru amaze kumenyeka ko igitaramo cyo gushyira ku mugaragaro album nshya ya Tonzi kizakira The Sisters nk’itsinda ryasubiranye, byabaye inkuru nziza cyane ku bakunzi ba Gospel kubera ko ari itsinda rigizwe n’abahanzi bakuru ndetse bashoboye, icyongeye bakaba barubatse amazina akomeye ndetse bigwijeho abakunzi batabarika. Respect ikaba ari cyo kintu kibumburira ibindi byose byiza izaba isize mu bakunzi ba Gospel.

2.Yavumbuye ubuhanga bwa Producer Producer Camarade ubu ukataje mu gukorera ibifi binini

Nyuma y’igihe kirekire abahanzi binubira serivisi mbi bahabwaga n’aba producer zirimo gutinza imishinga yabo, kutumvikana ku biciro, abandi bakarangara bikarangira batakaje akazi bakoze (Data) ndetse bamwe bagashinjwaga ubuhemu, ubusinzi, ubusambanyi, bigatuma batangira kugenda biguruntege, Respect ya Tonzi izanye igisubizo.

Ni album yakozwe mu gihe gito ndetse ikorwa neza mu bwitange bwinshi bwa Producer Camarade utari mushya muri iyi kariyeri ariko Respect ikaba imaze kuzamura izina rye ndetse akazi karivugira. Respect igaragaje ko muri Gospel hari um Producer w’umuhanga kandi ushoboye akaba n’inyangamugayo, uwo ni Producer Camarade.

3. Igaruye abahanzi bakuru kuri stage

Si Aline Gahongayire gusa na Gaby Kamanzi ahubwo Respect yongeye kugarura kuri stage nyarwanda umudamu w’Imana w’igikurankota Liliane Kabaganza wihamirije ko yishimye kugaruka mu bitaramo ndetse apfukama akigera ku kibuga i Kanombe ashima Imana ku butumire bwa Tonzi.

Gaby Kamanzi nawe wari umaze igihe atumvikana mu bitaramo hano mu Rwanda kuri ino nshuro abakukunzi be bazongera kumubona ku rubyiniro aramya Imana.

Tubibutse ko igitaramo cya Tonzi cyiswe "Respect Album Launch" kiba kuri cyumweru tariki 31 Werurwe 2024 i Nyarutarama muri Crown Conference Hall. Ni igitaramo Tonzi amurikiramo Album ye ya cyenda yise "Respect" igizwe n’indirimbo 15 ziganjemo izakozwe na Producer Camarade.

Tonzi yanditse amateka yo kugaruka The Sisters

Igitaramo cya Tonzi kiraba kuri iki Cyumweru

RYOHERWA N’INDIRIMBO "RESPECT" YA TONZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.