Mu myaka yashize, abantu benshi bakoraga plastic surgery bashaka guhindura isura yabo cyane, ariko mu mwaka wa 2026 ibintu byarahindutse. Ubu abantu bashaka gusa neza cyane, bakareka kuba abakecuru mu isura!
Abantu benshi ntibagishaka kugira amasura atangaje cyangwa asa n’ayakozweho cyane, ahubwo bashaka kugaragara neza gusa, bafite ubuzima bwiza kandi basubijeho ubwiza karemano bwabo. Ikoranabuhanga n’ubuvuzi bwo kwisubiza ubuto ku ruhu byateye imbere cyane, bituma uburyo bwo kubaga cyangwa kongera ubwiza ku maso burushaho kwiyongera hirya no hino ku Isi.
Kimwe mu bigezweho cyane ni uburyo bwo gusubiza ibinure cyangwa volume mu maso. Ibi byatewe cyane n’abakoresheje imiti yo kugabanya ibiro nka Ozempic, kuko bamwe batakazaga ibinure byinshi mu maso bakagaragara nk’abarwaye cyangwa bashaje.
Abaganga batangiye gukoresha fillers ndetse no kwimura ibinure by’umuntu ubwe bakabishyira mu maso kugira ngo agaruke asa neza kandi afite ubusore. Icyakora, abaganga bavuga ko bikwiriye gukorwa neza kugira ngo umuntu bitarangira afite isura ibyimbye cyane izwi nka “pillow face.”
Ubuvuzi bwo gusubizaho ubwiza hakoreshejwe uturemangingo bwabaye ikindi kintu kiri kuvugwa cyane muri 2026. Abantu benshi bari gukoresha stem cells na exosomes kugira ngo uruhu rwabo rwiyubake ubwarwo.
Hari aho bafata uturemangingo tw’umuntu bakadukoramo ibikoresho byo kwita ku ruhu. Ibi biri gufatwa nk’uburyo bushya bwo gufasha umubiri kwisubiza ubusore aho guhindura isura yose.
N’ubwo hari ibyiza byinshi biri muri uru rwego, hari n’ibintu bamwe bavuga ko biteye impungenge. Urugero ni abantu bajya kubagirwa mu bindi bihugu kubera ibiciro biri hasi. Hari amavuriro amwe asezeranya abantu ibisubizo byiza ku mafaranga make, ariko nyuma bikarangira habayeho amakosa cyangwa umuntu agasigara yangiritse.
Hari n’aho bakoresha amafoto yibwe cyangwa yahinduwe kugira ngo bashuke abakiliya.
Ikindi kiri kunengwa ni uburyo bamwe bakomeza gushaka amasura akabije cyane, harimo “cat-eye surgery” cyangwa gukurura uruhu bikabije kugeza aho umuntu asa nk’uwo gutangaza abantu. Abahanga bavuga ko ibi bishobora gutuma umuntu yangirika uko agenda asaza, kuko isura karemano iba yarahinduwe cyane.
Abakristo benshi bemera ko umubiri w’umuntu ari impano y’Imana kandi ko ukwiriye kwitabwaho neza, ariko Bibiliya inigisha ko ubwiza nyakuri budakwiye gushingira gusa ku isura yo hanze.
Muri 1 Samweli 16:7, Bibiliya ivuga ko “umuntu areba ku bwiza bw’inyuma, ariko Uwiteka akareba mu mutima.” Ibi bisobanura ko nubwo abantu bashobora gukora uburyo butandukanye bwo kwiyitaho no kwirimbisha, icy’ingenzi ari ukugira umutima mwiza no kubaho mu buryo bushimisha Imana.
Ni yo mpamvu Abakristo benshi bagirwa inama yo kwitondera uburyo bwo guhindura isura yabo, bakirinda gukabya cyangwa gushaka gusa n’abo batari bo, ahubwo bakibanda ku bwiza bwuzuye burimo umutima mwiza, ubupfura n’imibereho iboneye.
Muri rusange, impinduka ziri kuba muri plastic surgery muri 2026 zigaragaza ko abantu benshi barushijeho gushaka guhinduka beza. Abaganga benshi na bo bari gushishikariza abantu gukomeza kuba bo ubwabo, ahubwo bagasa neza kurushaho.
Ubwiza bwa mbere ni ubwo ku mutima, ariko no gusa neza bishimwa na benshi! Nta rubanza ruhari ku babyifuza