× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dore ibintu wakwitaho mu buzima bwawe bikagutandukanya n’abandi mu buryo bwiza

Category: Health  »  February 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Dore ibintu wakwitaho mu buzima bwawe bikagutandukanya n'abandi mu buryo bwiza

Abantu bose bakeneye guhinduka bakaba beza. Kuba mwiza mu ngeri zose bisaba kuba hari ibyo wagezeho mu bijyanye no gutunga, mu bwenge bw’ubuzima busanzwe, no mu byo kuyoboka Imana.

Umuntu wishimye muri iyi si, ni ufite ibimutunga, imyambaro n’aho kuba (ibi ni kimwe) muri make afite iby’ibanze, akagira ubwenge bwo mu isi bumufasha gushyikirana n’abayituye, kumenya amakuru, kumenya ibikwiriye kugenderwa kure n’ibindi, mbese akaba ari inzobere. Ikindi, ni umuntu ushyira iby’Imana mu mwanya wa mbere.

Paradise yagukusanyirije bimwe mu bintu wakora, ukaba umuntu wubahwa muri iyi si, nubwo utakubahwa na bose, ariko n’abagusuzugura ni bo baba bafite ibibazo.
Ikintu cya mbere ugomba kwitaho ni igihe cyawe. Imyaka yose waba ufite, hari icyo wakora igihe cyawe ntigipfe ubusa.

Waba uri umukene, uri umukire, cyangwa utazi urwego wakwishyiramo, ntukavuge uti uyu munsi nta kazi mfite, ngo wumve ko ukwiriye gupfusha igihe ubusa. Uwo ni umwanya mwiza wakoresha usoma ibitabo by’ubwenge nka Bibiliya, iby’ubuzima n’ibindi. Uwo ni umwanya mwiza wo kugira uwo ufasha. Igihe cyawe ushobora no kugiha umuntu wa hafi, ukamusura. Ntukavuge ko wabuze icyo ukora. Uge uhora ufite ibiguhugije.

Jya wirinda ibibazo, kuruta kubikemura. Mu Kinyarwanda ni ho bavuga ko kwirinda biruta kwivuza. Ntukemeranye n’abavuga ngo umuhana avayo. Ibi babikora ku banzi. Niba udashaka kuzicuza mu buzima bwawe, ntugatume umuntu wawe wa hafi agwa mu ikosa umureba, ngo ni uko umubujije atarireka, ngo utegereje ko azabwirwa n’iminsi. Na we ni uko bimeze, ntukishore mu bintu biteje akaga, ngo ni uko wiyizeye, uzi ko ushobora kubivamo amahoro.

Ntukanenge cyangwa ngo ushimagize. Ibi ni ibintu byo kwitonderwa. Ntugapfobye imihati umuntu ashyiraho kugira ngo agere ku bintu runaka, niba abikunda ntukamuce intege umubwira ko nta ho bizamugeza.

Mufashe kubikora neza cyangwa umubwire ikindi yakora, aho kumusaba kuva mu byo arimo nta bindi umujyanyemo. Gushimira umuntu ugakabya na byo ni ikosa. Niba umuntu akugiriye neza uge umushimira, ariko ntukamushimagize nk’aho ari ikigirwamana. Niba afite ibikorwa byiza ari gukora, jya umutera akanyabugabo, ariko ntukamwereke ko ari igitangaza.

Ntugacike intege, kandi mu gihe wakoze uko ushoboye ntukicuze. Niba hari akazi wakoze kakaguhombera ntukishinje amakosa. Jya uhora wishimiye ko wakoze ugahomba, kuko gukora ni byo bitera inyungu n’ibihombo. Udashora ntahomba, udahinga ntarumbya, kandi ngo hagwa uhagaze, hagasitara ugenda. Ikingenzi ni uko wakoze ibyo usabwa.

Kuryama igihe gihagije ni umuti w’ibibazo. Niba wahombye, niba wabenzwe,warakajwe, ntukabyongereho no kuryama amasaha make. Jya uryama nushake uryamire, ni wo muti w’ibibazo. Io umaze igihe gihagije usinziriye, ibibazo biragabanuka. Aha ntihakenewe inzobere mu by’ubuzima yabivuzeho, wowe nugira ibibazo uzaruhuke bihagije, uzashimira Paradise nyuma.

Ngo wihaye kudaseka, ngo ntagisekeje ku isi? Uzaturika umutima. Seka buri gihe, uhore wimwenyuza, uzirinda kuvugwa. Nuhora urakaye, isi izakuvugaho ibyo ishaka. Bati uri umugome, umurozi, umuhombyi n’ibindi. Iyo useka bakwibeshyaho, nubwo waba uhangayitse bavuga ko uhaze, uri umukire, n’ibindi bitari bibi bakabikwaturiraho.

Ntugahangayikishwe n’inenge ikuriho, watewe n’amateka. Ushobora kuba wararokotse ubwicanyi, intambara cyangwa Jenoside, ariko ukaba ufite inkovu. Ntikaguhangayikishe ngo wumve ko utari mwiza. Jya uhora uyifata nk’ikimenyetso Imana yaguhaye cy’uko yakurokoye.

Umuntu naguhemukira, uzihorere mu buryo bwo kumwihorera, numugera iruhande umuhanishe kumwereka ko wishimye, kandi umubabarire ubikuye ku mutima. Nyuma yaho, azababazwa n’ibyo yagukoreye akeka ko intego yo kukubabaza atayigezeho, wowe uzaba witurije kuko uzaba waramubabariye.

Icya nyuma Paradise yasorezaho, ni ukugira akamenyero ko gusenga. Ntugasenge kuko ubyibutse, ahubwo bizakubere ubuzima busanzwe nk’uko uzi ko ugomba kurya, ukanywa, ukaryama.

Kugira ngo ubeho neza wishimye kuva mu buto kugera mu busaza ugomba kuba ufite iby’ibanze, uzi ubwenge kandi wubaha Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.