Umuramyi w’umunyabigwi mu muziki wa Gospel, Alex Dusabe yakoze igitaramo cy’amateka yise East Africa Gospel Festival kibaye ku nshuro ya mbere, akaba yagihuriyemo n’abanzi bahanzi bakomeye mu Karere.
Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, kuwa 21 Gicurasi 2023, cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe (17h00). Cyaririmbyemo Alex Dusabe, Aime Uwimana, Apotre Apollinaire, David Nduwimana, Prosper Nkomezi, Mbabazi Madine na Jessie Samuela.
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza rikorera muri Chapel International ADEPR Nyarugenge ni ryo ryabimburiye abandi ku ruhimbi risusurutsa abantu mu ndirimbo ziri mu ndimi zitandukanye (Ikirundi, Icyongereza, n’Igifaransa) maze rikurikirwa na Jessie Samuela umwana w’umukobwa w’imyaka 7 wa Producer wamenyekanye mu Rwanda, Samuel Ndikumukiza.
DJ Spin wamenyekanye cyane mu bitaramo bitabdukanye ndetse no mu biganiro bitandukanye kuri Sheni ya kabiri ya Televiziyo y’Igihugu (KC2), niwe wasuzurukije abantu mu gihe Alexis Dusabe yiteguraga kujya ku ruhimbi n’itsinda rye.
Alex Dusabe yahembuye imitima ya benshi bitabiriye East Africa Gospel Festival
Ku isaha ya saa moya n’iminota ibiri (19h:02) nibwo Alex Dusabe yagiye ku rubyiniro aherekejwe n’umuryango we basuhuza abantu maze berekeza mu byicaro, atangira kuririmba indirimbo zashyuhije abantu.
Mu buhanga bwinshi no mu majwi meza we n’itsinda rye bongeye kugaragarizwa urukundo ndetse nawe abagaragariza ko yari akumbuye ibitaramo.
Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe mu myaka ya mbere aha zirimo, Umukunzi, Ninde wamvuguruza, Umuyoboro n’izindi. Asoje, yahize akurikirwa n’umuhanzi Prosper Nkomezi wagaragirijwe urukundo rwinshi ari nawe wakiriye Aime Uwimana, wasanganiwe n’imbaga y’abantu baririmba indirimbo ye yakunzwe ariyo UWITEKA ARAJE, bakunda kwita “Muririmbire Uwiteka”.
Ijambo ry’Imana ryabimburiye igice cya kabiri maze David Nduwimana - umurundi uba muri Australia aririmbana ubuhanga bwinshi, igitaramo giherako kirashyuha, aza gukurikirana na Apotre Apollinaire Habonimana hamwe n’itsinda Shemeza Music bararamya, benshi barahembuka.
Nubwo yasaga n’usozereza abandi, Apotre Apolinaire yongeye kuririmba indirimbo benshi bakuze bazi. Igitaramo cya Alexis cyitabiriwe ku kigero cyo hejuru ibintu abantu benshi bari barahiriye kutahabura.
Mu bitabiriye iki gitaramo higanjemo abashumba, ibyamamare muri Gospel no muri Secular y’u Rwanda. Mu bo Paradise.rw yabashije kubona harimo Simon Kabera, Tonzi, Rev. Alain Numa, Apotre Mignonne Kabera, Aline Gahongayire, Israel Mbonyi, Daniella, Gaby Kamanzi, Bosco Nshuti, Bobo Bonfils, Dominic Ashimwe, Papi Clever n’umugore we Dorcas, Dj Ira;
Gasumuni, Nelson Mucyo, Neema Marie Jeanne, Mani Martin, Miss Queen Kalimpinya ubarizwa muri Noble Family Church, Octave wa The Blessing Family, Julius Kalimba, Christian Abayisenga wa Isibo Tv, Tman wa inyaRwanda, Jado Sinza, Tracy Agasaro wa Kc2 Tv, Peace Nicodem wa Magic Fm, Justin Belis wa Flash Fm, n’abandi.
Muri iki gitaramo kandi Alexis Dusabe yagaragarije abana b’imfubyi zirirererwa muri Village SOS ndetse anatangaza ku mugaragaro ko yagizwe Brand Ambassador wa SOS.
Hari hashize imyaka irenga itatu adakora ibitaramo ndetse atanasohora ama Album ariko yacishagamo agasohora indirimbo imwe imwe mu bihe bitandukanye.
Paradise.rw yamenye amakuru ko mu mezi macye ari imbere, Alex Dusabe azakora ikindi gitaramo gikomeye kizabera kuri Stade i Nyamirambo, kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.
Alex Dusabe yakoze amateka atazibagirana
Ubwitabire bwari hejuru cyane
Simon Kabera yari ahari
Apotre Apollinaire yatumye benshi buzura Umwuka Wera
Iki gitaramo cyabonetsemo abakira agakiza
Apotre Mignonne yafashijwe cyaneee
David Nduwimana ari ku rwego rwo hejuru mu muziki
Aime Uwimana yanyeganyeje Camp Kigali mu ndirimbo izwi nka Muririmbire Uwiteka
Ni igitaramo cy’amateka avuguruye
Prosper Nkomezi yeretswe urukundo rwinshi
Israel Mbonyi yitabiriye iki gitaramo
Atome yagiye mu Mwuka