× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Abantu 32 bahanganye na Ryan Walters ku gitekerezo cyo kwigisha Bibiliya mu mashuri

Category: Leaders  »  12 hours ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Amerika: Abantu 32 bahanganye na Ryan Walters ku gitekerezo cyo kwigisha Bibiliya mu mashuri

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Superintendent Ryan Walters, wo muri Leta ya Oklahoma yatangaje ko iyo Leta yo mu Zunze Ubumwe za Amerika izaba iya mbere mu gusubiza Bibiliya mu masomo atangirwa mu ishuri.

Itsinda rigizwe n’abantu 32 bo muri Oklahoma, barimo ababyeyi, abarimu, abanyeshuri, n’abayobozi b’amadini, batanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga rwa leta basaba ko hahagarikwa itegeko risaba amashuri ya leta kugura no kwigisha Bibiliya.

Bavuga ko iryo tegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Oklahoma ribuza ishyirwaho ry’idini rya leta kandi ko ryatuma amafaranga y’abaturage asesagurwa mu gihe yaba akoreshejwe agura Bibiliya zo guha abana babo.

Abarega, bahagarariye amadini atandukanye n’abatemera ibijyanye n’amadini, bagaragaza impungenge ko iryo tegeko rishyira imbere imyemerere ya gikirisitu mu burezi rusange kandi rikabangamira ubwigenge bw’imyemerere ya buri wese, kuko abantu bose bataba mu madini yemera Bibiliya.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Uburezi, Ryan Walters, ashyigikiye iri tegeko, avuga ko intego ari ukwigisha agaciro ka Bibiliya mu mateka no mu buvanganzo, ariko atagamije kwamamaza ukwemera kwa gikirisitu. Walters yise abamunenga “abarwanyi b’abahezanguni b’uruhande rw’ibumoso” kandi avuga ko azakomeza gahunda ye.

Imiryango y’ubucamanza irimo ACLU n’umuryango Americans United for Separation of Church and State bahagarariye abarega. Bavuga ko iryo tegeko ribangamira itandukaniro hagati ya leta n’idini, kandi bakagaragaza impungenge ku banyeshuri badakurikiza imyemerere ya gikirisitu cyangwa badakurikiza imyemerere y’idini iryo ari ryo ryose, kuko bashobora kwirengagizwa, uburenganzira bwabo bukabigenderamo.

Uru Rukiko rw’Ikirenga rwa leta rwasenye gahunda za leta zo gushyigikira ibikorwa by’amadini, nk’ishuri rya Kiliziya Gatolika ryagombaga gushingwa ku nkunga ya leta, kubera izo mpungenge nk’izi.

Byabaye ku wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo 2024.
Inkuru tuyikesha ikinyamakuru Oklahomavoice.com

Superintendent Ryan Walters, wo muri Leta ya Oklahoma yatangaje ko iyo Leta izaba iya mbere mu gusubiza Bibiliya mu masomo atangirwa mu ishuri nubwo ibirego byatanzwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.