× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ishimwe Rehema witwaye neza muri Rwanda Gospel Stars Live yinjiye mu muziki anateguza indirimbo nshya

Category: Artists  »  1 week ago »  Nelson Mucyo

Ishimwe Rehema witwaye neza muri Rwanda Gospel Stars Live yinjiye mu muziki anateguza indirimbo nshya

Ishimwe Rehema umwe mu baririmbyi bakiri bato wanajonjowe mu bari guhatanira igihembo cya Rwanda Gospel Stars Live yatangaje ko yinjiye bidasubirwaho mu muziki wa Gospel ndetse anateguza indiririmbo nshya mu minsi mike cyane.

Iyi nteguza yayihaye Paradise, mu kiganiro bagiranye avuga ko yatangiye gukunda kuririmba akiri muto. Mu muryango we bavumbuye impano ye ku myaka 4 ahita yiyandikisha muri Korari.

Uyu mukobwa muto ku myaka ye 13 aheruka gutsinda benshi mu marushwa yabereye mu karere ka Rusizi mu majonjora ya Rwanda Gospel Stars Live ndetse aza mu bari kuzamuka i Kigali mu guhatana.

Ni umwana utuje ndetse w’umuhanga mu gukaraga ijwi, ibi ni byo byatumye abantu bashyigikira impano yabo yaba abo mu muryango we, Itorero rye ndetse na Korari ye.

Rehema avuga ko aterwa ishema no kubona Manager we Claude amushyigikira bakaba bagiye gushyira hanze indirimbo yise "Hashimwe Yesu".

Ishimwe Rehema avuga ko arajwe ishinga ryo kwiga akarangiza agasoza icyiro rusange kugira ngo azakomereze ku ishuri rya muzika ryo ku Nyundo

Avuga kuri iyi ndirimbo igiye gushyirwa ahagaragara vuba izakomeza abakristo, yagize ati "Indirimbo yanjye ifite ubutumwa butwereka igikorwa Yesu yakoze cyo kutubohora tukava mu byaha "

Si iyo ndirimbo gusa ahubwo arateganya n’indi mishinga mu gihe cya vuba abifashijwe n’Imana ndetse akagendera ku nama ahabwa n’abantu batandukanye bamubanjirije muri uyu mwuga ndetse na Manager we.

Yabwiye Paradise ko akunda Israel Mbonyi ndetse akaba aharanira gukora umuziki usukuye nk’uwa Israel Mbonyi akazanamurenza.

Bwana Claude ureberera uyu muhanzikazi yasabye abantu bose gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere impano z’abakiri bato ndetse avuga ko uwashaka gushyikira Rehema bamwakira neza ndetse bakamusabira umugisha.

Rehema, zahabu nshya yo guhangwa amaso mu muziki wa Gospel

Rehema ari mu bitwaye neza muri Rwanda Gospel Stars Live

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Tubasabira Imigisha iteka kubwurukundo rwanyu numuhate mugararagaza mugushyigikira Impano, Muri Umugisha

Cyanditswe na: Asa mirenge  »   Kuwa 07/09/2024 20:09