Ku wa 6 Kamena 2024, imyaka 44 yari ishize mu Rwanda hashinzwe Umuryango Ushingiye ku Idini w’Inama y’Abepisikopi Gatolika nk’uko ubutumwa buri kuri X yabo bubigaragaza.
Ku wa 6 Kamena 1980 kugera ku wa 6 Kamena 2024 harimo imyaka 44, iyo ikaba ari yo ishize Inama y’Abepisikopi Gatolika ishinzwe mu Rwanda.
Iyi Nama y’Abepisikopi Gatolika ishingwa mu Rwanda mu mwaka wa 1980, yemejwe n’Iteka rya Minisitiri Nimero 57/07 ryo ku wa 2 Gashyantare 1982. Icyo gihe kandi Iteka rya Minisitiri Nimero 06/2012 ryo ku wa 17 Gashyantare 2012 ryemeje Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda nk’Umuryango Ushingiye ku Idini.
Nk’uko ikinyamakuru cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda kibitangaza, Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda igizwe n’Abepisikopi icyenda. Abo ni Arikiyepisikopi wa Kigali Karidinali Antoine Kambanda, Umwepisikopi wa Nyundo Musenyeri Anaclet Mwumvaneza;
Umwepisikopi wa Cyangugu Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepisikopi wa Butare Musenyeri Filipo Rukamba, Umwepisikopi wa Gikongoro Musenyeri Celestin Hakizimana, Umwepisikopi wa Byumba Musenyeri Papias Musengamana, Umwepisikopi wa Kibungo Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu, n’Umwepisikopi wa Kabgayi Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.
Ikicaro cy’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda giherereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu, Umudugudu w’Indangamirwa, ikaba imaze gukora inteko rusange zisanzwe 170.
Uretse mu Rwanda, buri gihugu cyose cyo ku isi kirimo idini rya Kiliziya Gatolika kigira Inama y’Abepisikopi, ikaba ari yo ifata imyanzuro ikomeye igenewe Abakirisitu Gatolika bo muri icyo gihugu.