Mu Karere ka Soroti mu Bugande, hatangijwe ibiterane by’iminsi ine byateguwe n’umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika, Dr. Dana Morey, bikaba byatangiye haba ibitangaza nk’ibyo mu gihe cya Yesu.
Ibiterane by’ivugabutumwa byatangiye i Soroti, mu Bugande, ku wa 9 Ukwakira 2025, byaranzwe n’ibikorwa byo kwigisha Ijambo ry’Imana biherekejwe n’ibitangaza byakoze ku mitima ya benshi.
Ku munsi wa mbere, ubwo Evangelist Dana Morey yigishaga, abantu batanze ubuhamya bavuga ko bakize indwara, abandi bagarura icyizere cy’ubuzima bari baratakaje. Ni ibiterane by’ivugabutumwa by’ingenzi byiswe “Miracle Gospel Celebration”, bitegurwa n’umuryango mpuzamahanga A Light to the Nations (aLn Ministries Africa).
Mu rwego rwo gutangiza ibiterane by’ivugabutumwa i Soroti, habaye urugendo rwiswe "Urugendo rwa Yesu", rufite ishingiro mu nkuru yo muri Bibiliya y’uko Abisirayeli bazengurutse umujyi wa Yeriko baririmba, maze inkuta zawo zikagwa (Yosuwa 6).
Muri Soroti, abaturage baturutse imihanda yose bazengurutse umujyi baririmba, basenga, batangaza intsinzi ya Yesu, basabira igihugu cyabo ubwigenge bwo mu buryo bw’umwuka n’agakiza.
Urwo rugendo rwari igikorwa cy’ukwizera, cyari kigamije gusenya inkuta z’umwijima n’imbogamizi zabujije abantu kwakira Kristo. Nk’uko Yeriko yaguye kubera amajwi y’abantu bari bafite ukwizera, abari muri "Jesus March" na bo bari bizeye ko Imana igikora ibitangaza, kandi ko umujyi wa Soroti ugeze igihe cyawo cyo guhindurwa mushya.
Mu butumwa bwatangajwe kuri urukuta rwa Facebook rw’umuryango A Light to the Nations, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, hagaragajwe uburyo umwuka w’Imana uri gukorera ibitangaza mu mujyi wa Soroti, kuva ku munsi wa mbere.
“Soroti, ni igihe cyawe!”
Ni ko byatangajwe ku mugaragaro, ubwo Evangelist Dana Morey n’itsinda ry’abavugabutumwa batandukanye batangizaga ibiterane ku mugaragaro. Mu masaha ya mbere, abantu ibihumbi baritabiriye, bamwe bifatanya mu rugendo rwa Yesu (Jesus March), abandi bitabira amasengesho yo mu gitondo, abandi bategura ibikorwa bya nimugoroba.
Evangelist Dana Morey yibukije abantu ko Yesu yazanywe no kurokora, gukiza, no gukura abantu mu byaha, kandi ko urukundo rw’Imana ruruta ibyaha byose umuntu yaba yarakoze. - Luka 2:10
Ibiterane byaranzwe n’ubuhamya butangaje bw’ukuntu umwana wo mu muhanda, wakiriye agakiza amezi atandatu ashize, yatangiye gukora akazi ko gukora amasuku mu kabari, ayo abonye akayazana, agafatanya n’umushumba we mu gufasha abandi bana bo ku mihanda.
Uwo mwana, nyuma yo kugaragaza umutima w’impuhwe ku mukiriya watunguwe no kubura amafaranga 500 y’Amashiringi (ni nka 200 y’Amanyarwanda) yo kwishyura, akayamwishyurira, nimugoroba yitabiriye igiterane cyo muri Soroti maze atsindira moto!
“Ni nde wavuga ko Imana itatubona? Imana yaramurebye imuhitamo mu bantu ibihumbi,” ni ko umwe mu bavugabutumwa yavuze mu ijwi ryuzuye amarangamutima.
Ku munsi wa mbere w’ibiterane, ubwitabire n’uburyo Imana iri gukorera mu bantu byagaragaje ko Soroti iri gukorerwamo n’umwuka w’Imana. Amatorero, abashumba, abanyeshuri, n’abaturage basanzwe, bose bashyize hamwe – urukundo rwa Yesu rurigaragaza, abenshi babohoka imitima.
Ibiterane byatangiye ku wa 9 birakomeje kugeza ku wa 12 Ukwakira. Bizakomereza i Busia, undi mujyi wo mu Bugande, kuva ku wa 16 kugeza ku wa 19 Ukwakira 2025.
I Busia, nk’uko byatangajwe n’umuryango A Light to the Nations (aLn Ministries Africa), hazabera ibikorwa nk’ibyabaye i Soroti: Jesus March (Urugendo rwa Yesu), amasengesho n’amahugurwa y’abayobozi b’amatorero, ibiterane bya nimugoroba birimo ivugabutumwa n’ibitangaza, no gufasha abatishoboye n’ibikorwa by’ubugiraneza.
Habayeho gutombora ibintu bitandukanye, matela, telefoni, televiziyo n’ibindi