× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 10 biranga umuvugabutumwa w’indahemuka watumwe n’Imana

Category: Ministry  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ibintu 10 biranga umuvugabutumwa w'indahemuka watumwe n'Imana

Turi mu gihe abantu bafite “amajwi abwiriza” ariko badafite “ukubana n’Imana.” Benshi biyita intumwa z’Imana ariko batarigeze babanza kubonana na Yo cyangwa kubohwa n’ijambo ryayo.

Mu nkuru ya Christian Post batangira bagira bati: “Mu gitabo cya Ezekiyeli, tubonamo urugero rw’umuntu watoranijwe n’Imana, atari kubera amagambo meza avuga, ahubwo kubera ko yabanje guhura n’Imana.”

Umuvugabutumwa A.W. Tozer yaravuze ati: “Intumwa igomba kuba umuntu uhimbaza Imana mbere y’uko iba umuvugizi wayo. Igomba kuba yaratwitswe n’umuriro w’Imana mu mutima mbere yo gukora ku bandi.”

Leonard Ravenhill yongeyeho ati: “Inyigisho zitari iza roho ni urupfu ku ruhimbi.”

Dore ibintu 10 biranga intumwa nyayo y’Imana, nk’uko byagaragaye muri Ezekiyeli:

1. Babanza guhura n’Imana (Ezekiyeli 1)
Intumwa nyayo ntitangirana n’imigambi, itangirana no guhishurirwa n’Imana.
2. Boherezwa n’Imana, si abantu (Ezekiyeli 2:3-7)
Ntibitora cyangwa ngo batorwe, Imana ni yo ibohereza.

3. Batungwa n’Ijambo ry’Imana (Ezekiyeli 3:1-3)
Ntibavuga ibyo badasobanukiwe; babanza kubirya (kubyiyigisha), bakabyigaburira.
4. Bakora batagamije kumenyekana(Ezekiyeli 2:5-7)
Icy’ingenzi si ukumenyekana, ni ukumvira Imana.

5. Bicara aho abantu bicaye (Ezekiyeli 3:15)
Bumva imibabaro y’abantu mbere yo kubabwiriza.
6. Bamenya uburemere bw’ijambo babwiwe (Ezekiyeli 3:17-21)
Kutavuga ukuri ni icyaha imbere y’Imana.

7. Bamenya ishusho nyakuri ya roho z’abantu (Ezekiyeli 8–11)
Bareba ibyihishe, si uko abantu basa inyuma gusa.
8. Basengera imbaga nk’abahuza Imana n’abantu (Ezekiyeli 22:30)
Ntibavuga gusa; bararira kandi bagasaba imbabazi.

9. Bavuga ukuri ku cyaha n’iyobokamana ry’ibinyoma (Ezekiyeli 16)
Batarya iminwa, bahamagarira abantu gusubira ku Mana.
10. Bakoreshwa n’Imana (Ezekiyeli 1:3; 3:14, 22)
Si impano cyangwa ubushobozi bwabo, ahubwo ni ukuboko kw’Imana kuri kuri bo.

Ntabwo dukeneye abantu benshi bavuga neza gusa, dukeneye abari mu Mana koko. Abo yabwiye, bayumvise, bakayubaha, kandi bakayikorera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.