Kigali, 2 Gashyantare 2025 – BK Arena yahindutse ahantu hihariye ho guhura n’Imana, ubwo ibihumbi by’Abakristo bateraniraga mu materaniro ‘12 Hours in His Presence’ yasorejwemo iminsi 21 yo gusenga no kwiyiriza ubusa.
Iki gikorwa cyateguwe na Noble Family Church na Women Foundation Ministries biyoborwa na Apôtre Mignonne Kabera. Cyahurije hamwe imiryango, abantu ku giti cyabo, ndetse n’abaturutse hirya no hino mu Rwanda no hanze yarwo, barimo n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bose bashyize hamwe bagamije kwegera Imana kurushaho.
Ijoro ry’amasengesho n’isanamitima
Muri aya materaniro adasanzwe yabereye muri BK Arena, yaranzwe n’amasengesho yihariye, indirimbo zo kuramya zanyuze imitima, ndetse n’ubutumwa bwuzuyemo imbaraga.
Pastor Lopez Nininahazwe wo mu gihugu cy’u Burundi, wari umushyitsi mukuru mu baramyi, yacengeje abitabiriye Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo, bitera benshi gukanguka mu mwuka.
Itsinda ryo kuramya rya Precious Stone (PS) na ryo ryatanze ibihe bidasanzwe by’isanamitima, binyuze muri buri ndirimbo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yari "Umwaka wo Guhorana Inzara yo Gushaka Kristo", ifatiye ku ijambo ryo muri Daniyeli 10:12:
Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.
Gusenga no kwiyiriza byazanye impinduka
Iyi gahunda y’iminsi 21 yo gusenga no kwiyiriza, yateguwe na Noble Family Church na Women Foundation Ministries, yitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.
Abenshi muri bo bari Abanyarwanda baba mu mahanga, baje kwifatanya n’abandi muri ibi bihe by’amasengesho, bikaba byaragize uruhare mu kuzamura ukwizera kwa benshi.
Abitabiriye batangaje ko aya masengesho yabahinduriye ubuzima, bakaboneramo umugisha, gukira indwara, ndetse n’imbabazi z’Imana.
Solange Nathalie More, umuramyi uba mu gihugu cy’u Bubiligi uzwi ku izina rya "Mukobwa wa Yesu", yavuze ko aya masengesho yamufashije kurushaho kwegera Imana no kubona isohozwa ry’amasezerano menshi yahawe n’Imana.
Women Foundation Ministries: Inkingi ya Gikristo mu Rwanda
Women Foundation Ministries iyobowe na Apôtre Mignonne Kabera, izwiho gutegura ibiterane bikomeye. Mu mwaka ushize, bateguye ‘7 Days of Worship’, igiterane cy’indirimbo n’amasengesho cyitabiriwe n’abahanzi barimo Simon Kabera, David Nduwimana, Alex Dusabe, Rene Patrick & Tracy na Precious Stone.
Igiterane cyari gifite insanganyamatsiko ya "Bimenyekane" (Habakuki 3:2), cyabereye ku cyicaro cya Women Foundation Ministries i Kimihurura.
Undi mushinga ukomeye uyu muryango wateguye ni ‘All Women Together 2024’, igiterane cyahuje abagore ibihumbi 10, barimo abagera kuri 1,200 baturutse mu bihugu hafi 50 ku migabane itandukanye.
Mu baramyi baririmbye muri icyo gitaramo harimo Sinach, umuhanzikazi mpuzamahanga w’icyubahiro mu ndirimbo zo kuramya Imana, uzwi cyane ku ndirimbo ye Way Maker, ifite abayirebye benshi ku isi.
Iki giterane cyitabiriwe n’abayobozi bakomeye, barimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ndetse n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry.
Gusozwa kw’Amasezerano n’ubutumwa bukomeye
’12 Hours in His Presence’ na 21 Days of Prayer and Fasting yasojwe n’ubutumwa bwa Apôtre Mignonne Kabera, aho yibukije abitabiriye ko amavuta y’Imana atanga inzira yo kugera aho umuntu atashoboraga kugera ku giti cye.
Kuri iyi nshuro, igikorwa cyanyuze imbonankubone kuri YouTube ya Women Foundation Ministries, bituma n’abatarabashije kwitabira bari hafi babona uko bakurikira Ijambo ry’Imana.
Uyu munsi wongeye kwerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ihinduka rihambaye mu buryo bw’umwuka, aho abantu b’ingeri zitandukanye bahurira hamwe bagashaka Imana, bakayisenga, kandi bagatangira umwaka mu buryo bwiza bwo kwiyegurira Uwiteka.