Ijambo tugarukaho uyu munsi ryavuzwe n’umukozi w’Imana wuzuye amagambo y’ubwenge Pastor Mutesi.
Mu buzima, kwicuza biva ku bintu bitandukanye. Ushobora kwicuza ku kintu runaka cyagucitse kandi mbere wari ufite amahirwe yo kugikingira ngo ntikigende.
Ushobora kandi kwicuza ku kintu runaka cyakagombye kuba ari icyawe ukaba wakibura cyangwa ukacyamburwa. Wakwicuza ku kintu utari uzi imikorere yacyo nyuma y’uko cyangiritse.
Amagambo y’ubwenge dukunda kwumva adutera kwiga byinshi ku bibaho mu buzima bwacu
Bamwe iyo bashimishijwe n’amagambo yavuzwe n’abahanga, abanya politike batandukanye ndetse n’abashumba, bihutira kuyashyira ku nkuta zabo yaba WhatsApp, Twitter cyangwa Facebook.
Ijambo tugarukaho uyu munsi ryavuzwe n’umukozi w’Imana wuzuye amagambo y’ubwenge Pastor Mutesi. Yagize ati: "Niba ibihe bishobora kugutandukanya n’uwo utigeze urota ko mwatandukana, witegure ko bishobora no kuguhuza n’uwo utigeze kurota ko mwahura".
Erega gutandukana n’uwo utigeze urota ko mwatandukana birashoboka ariko no guhura n’uwo utarose ko mwahura nabyo birashohoka.