Abakunzi ba Gospel mu njyana ya Hip Hop bakiriye integuza idasanzwe kuri iki cyumweru y’umuhanzi Oso Kaslim.
Uyu muhanzi wa Hip Hop ya Gospel yatangarije Paradise.rw ko afite gahunda zo kwagura no kuzamura iyi njyana kuko ari injyana abajene benshi bihebeye ndetse akaba adashobora kwemera ko icika.
Yagize ati "Iyi ndirimbo ni ikibatsi cy’umudundo mu njyana y’urubyiruko ya HIP HOP niyemeje kuyizamura ndetse sinakwemera ko icika"
Mu gihe gishize Gospel yaherukaga kugira abahanzi bakora iyi njyana ariko bigakomeza kugaragara ko babikora biguru ntege.
Umuhanzi Oso Kaslim ukorera umuziki we i Rubavu yavuze ko bitewe n’intego yihaye yo kuvuga ubutumwa mu rubyiruko akoresheje injyana ya HIP Hop yifuje kuzajya akora cyane ibihangano.
Si ukubikora gusa ahubwo azajya abishyikiriza abakunzi be nta gucika intege kuko azi neza ko ibintu mu byose mu buzima bikomezwa no kudacika Intege. Ati " ibintu byos bisaba kudacika intege".
Iyi ndirimbo ni iya Kabili mu zo yasohoye uyu mwaka. Oso Kaslim ateganya gushyira iyi ndirimbo hanze mu muri weekend itaha kandi akazaca agahigo ko kuyigeza hose ashoboye.
Avuga ko azayigeza ku banyamakuru bakora ibiganiro by’imyidagaduro byaba kuri Radio ndetse na Televiziyo, ibinyamakuru byandika kuri murandasi ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Nubwo akora umuziki ahuriza ku kintu kimwe n’abandi bemera ko gukorera Imana nta gihombo kibamo!
Avuga ko mu buzima busanzwe afite ibindi akora bimuha ubushobozi bwo kubaho no gukora ibikorwa bye ndetse ko atari inyungu zifatika aba ashaka ahubwo ko yifuza ko ubutumwa bwe bugera kure ndetse kuri bose.
Integuza y’amashusho yashyise ahagaragara igaragaza ko iyo indirimbo izasohokana imbaraga nyinshi ndetse ko ntakabuza abakunzi be bazishima kuyakira.
Mu nkuru zacu zizakurikiraho tuzabagezaho indirimbo yose uko yakabaye ndetse buri muntu wese ukunda iyi njyana yakwihera ijisho iyi nteguza.
Indirimbo nshya "Hashindwake" ya Oso Kaslim irajya hanze vuba
Kanda hano urebe uko iyi ndirimbo izaba icyeye
"Hashindwake" ya Oso Kaslim izaba ari ikosora