× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Hot News: Alexis Dusabe yateguje igitaramo muri BK Arena na Stade Amahoro

Category: Artists  »  12 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Hot News: Alexis Dusabe yateguje igitaramo muri BK Arena na Stade Amahoro

Alexis Dusabe uri mu myiteguro ya “Umuyoboro 25 Years Concert,” muri Camp Kigali, yavuze ko nyuma yaho afite intego yo kuzakorera igitaramo muri BK Arena no muri Stade Amahoro

Nyuma y’imyaka 25 amaze mu murimo wo kuririmba no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu, umuramyi Alex Dusabe ari hafi gukora igitaramo gikomeye giteganyijwe ku wa 14 Ukuboza 2025 muri KCEV – Camp Kigali. Nubwo hari abibazaga impamvu uyu muhanzi ukunzwe n’ingeri nyinshi atahisemo gukorera iki gitaramo muri BK Arena, we ubwe yahaye umunyamakuru igisubizo cyumvikana neza.

Mu magambo ye yagize ati: “Impamvu nahisemo Camp Kigali ni uko BK Arena igira gahunda nyinshi cyane. Nahisemo Camp Kigali kugira ngo umwaka utaha nzahitemo Kigali Arena. Ubu ni Camp Kigali, ariko mu mwaka utaha mu bihe nk’ibi ngibi, ni BK Arena. Nyuma ya BK Arena nzajya muri Stade Amahoro y’i Remera. Nyuma ya Stade murumva uko bizaba bimeze.”

Uyu muhanzi ufatwa nk’umwe mu bakomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda afite gahunda ndende yo gukomeza kuzamura urwego rw’ibitaramo bye, ndetse no kugera ku bakunzi benshi cyane kurushaho, aho yatangaje ko azategura ibindi bitaramo bizabera mu ntara, mu rwego rwo kugera ku bakunzi be batazabasha kuza kwifatanyiriza na we i Kigali.

Iki gitaramo cyiswe “Umuyoboro 25 Years Concert” kigamije kuzirikana urugendo rurerure rwo mu murimo w’Imana, gushima aho yamukuyiye no guhesha Imana icyubahiro ku byo imaze kumukorera. Ni igitaramo cyitezwe nk’icy’amateka mu mpera z’umwaka wa 2025.

Alexis Dusabe azafatanya n’abaramyi bakomeye barimo Bosco Nshuti na Pastor Lopez wo mu Burundi.

Amatike ari kugurwa binyuze kuri www.umuyoboro.com, mu byiciro bitandukanye: Classic – 5,000 Frw, Silver – 10,000 Frw, Gold – 20,000 Frw, Premium – 25,000 Frw na VVIP Sponsor – 50,000 Frw
Hari promotion ya 10% kuri buri wese wishyura akoresheje Airtel Money anyuze kuri 79750293#.

Iki gitaramo kiri guterwa inkunga n’ibigo binyuranye birimo Airtel, Dove Hotel, Saltel, AZF Global Trading na Ishema Paper Cups.

Alexis Dusabe yatangaje ko mu mwaka utaha azerekeza igitaramo cye muri BK Arena, kandi nyuma akazimukira muri Stade Amahoro i Remera, hamwe mu hantu ha nyuma hakira abantu benshi. BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga ibihumbi 10, mu gihe Stade Amahoro yo ifite ubwo kwakira abagera mu bihumbi 45. Aba bose bakubye inshuro nyinshi abakirwa na Camp Kigali bivugwa ko batagera ku bihumbi 5.

Nk’umuhanzi umaze imyaka irenga 25 mu muziki, inzozi ze niziba impamo, azaba atanze igihamya ko umuziki yakoze mu myaka 25 wanyuze imitima ya benshi. Ibi kandi ntibitangaje, kuko abahanzi nka Chryso Ndasingwa bujuje BK Arena kandi bamaze imyaka itagera kuri 5 mu muziki. Israel Mbonyi na we waje nyuma ya Alex Dusabe azwiho kuzuza iyo nyubako. Ntibyaba ari igitangaza kuri we umaze kimwe cya kane cy’ikinyejana akora umuziki.

Yanongeraho ko ateganya no gutaramira mu ntara kugira ngo n’abakunzi batabasha kugera i Kigali babone amahirwe yo kumubona abaririmbira, dore ko ibitari ibyo afite ibigwi byo kuba yaragiye ataramira ahantu hose hari abantu babaye, by’umwihariko mu magereza. Kugera mu ntara na byo si ibintu bigoye kandi bitangaje, nk’umuntu wataramiye mu magereza kandi nta na tike yabasabye.

Abakunzi b’umuziki wa Gospel batari bake bategereje ibi birori bigiye kuba mu mpera z’umwaka wa 2025, aho benshi biteze ko bizasiga amateka mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, kandi abantu benshi bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagasoza umwaka bayiri hafi. Hitezwe ko hari bamwe bazakira agakiza, bakagarukira Imana, binyuze mu kwitabira igitaramo gusa.

Abifuza amakuru menshi cyangwa bakagira ibibazo byo kugura amatike, bashobora guhamagara kuri +250 788 880 901 cyangwa bakabandikira kuri [email protected].

Alexis Dusabe arakataje mu rugendo rwo kugeza ubutumwa bw’Imana ku bwoko bwayo, kandi uko bigaragara, urugendo rwe rugeze ku rwego rushya rutegerejwe n’abantu benshi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.