Korali Holy Angels ikomeje imyiteguro y’igitaramo yise "Iriba Concert". .Iyi korali ibarizwa mu itorero ry’Abadiventise b’umunsi wa Karindwi.
Kuri uyu 20 Mutarama 2024 mu Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Rugunga guhera saa munani hari igitaramo kizabonekamo amakorali akomeye Ambassadors of Christ, Abahamya ba Yesu, The Way of Hope na Korali Urumuri yo mu karere ka Nyabihu.
Holy Angels ivuga ko iki gitaramo kigamije gushimira Imana ibyo yabagejejeho cyane cyane nyuma y’ibihe bya Coronavirus byabahungabanyije. Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu.
Bavuga kandi ko ari umwanya mwiza wo gukomeza gukusanya inkunga yo kugura ibikoresho bya muzika bibafasha mu murimo w’Ivugabutumwa bakora binyuze mu ndirimbo.
Umujyanama w’iyi korali Florence abajijwe impamvu bateguye iki giterane yasubije ati: "Twifuje ko twamenyesha abantu iby’uyu murimo dukora, hanyuma y’ibihe bya Covid-19 ibihe bitari byoroshye, twararebye tubona nyuma y’ibyo bihe nta bikorwa twigeze dukora. Rero dukwiriye kwibutsa abantu ko umurimo ukomeye".
Iki giterane cyiswe lriba kuko bafite indirimbo bari gukora muri zo harimo iyitwa Iriba ndetse bashaka kwita ku gushaka uko abantu baza ku iriba ari ryo Kristo.