× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni Gospel 100%: Havutse Studio yitwa "BEACON STUDIO" ifite ibikoresho bihambaye kandi ibiciro byoroheye buri wese

Category: Advertorial Posts  »  April 2023 »  Our Reporter

Ni Gospel 100%: Havutse Studio yitwa "BEACON STUDIO" ifite ibikoresho bihambaye kandi ibiciro byoroheye buri wese

Barongera kwitwaza iki, abahoraga binubira serivisi zitanoze n’abavugaga ko bafite impano ariko ko babuze ababashyigikira babafasha gutunganya ibihangano byabo kandi neza?. BEACON STUDIO ije gukemura ibibazo byinshi byari byugarije umuziki wa Gospel.

BEACON Studio, ni inzu itunganya umuziki iherereye i Nyamirambo kuri 40, ikaba ishyize imbere gushyigikira umurimo w’Imana ukorwa n’abahanzi, abaririmbyi, abapasiteri, abavugabutumwa, abanyamakuru n’abandi bose bafite inyota yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Nyuma yo gusanga hari icyuho muri serivisi zimwe na zimwe kandi nkenerwa muri Gospel, BEACON STUDIO yaje kubikemura ndetse nawe n’ubasura uzabona ko ije ari igisubizo. Ushobora kwibaza icyo ije kunganira muri Gospel, na serivisi batanga, ariko humura ni byo tugiye kugarukaho.

BEACON STUDIO batanga serivisi zirimo Audio Production (Gutunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi), Video Production (Gutunganya indirimbo mu buryo bw’amashusho), Shooting Room (icyumba bafatiramo amashusho yaba ay’indirimbo cyangwa ikindi gihangano, ibiganiro byo kunyuza kuri Youtube, Televiziyo n’ahandi);

Live Recording (Bwa buryo bugezweho bwo gufata amashusho y’indirimbo imbonankubone), Practice Room (Aho abahanzi n’abaririmbyi bitoreza cyangwa basubiriramo indirimbo), Sound System (Ibijyanye n’ibyuma bikoreshwa mu bukwe, ibitaramo, n’ahandi) n’izindi.

BEACON STUDIO ni GOSPEL 100%. Ibi bisobanuye ko muri iyi studio bakira gusa abakora ibihangano bijyanye no kwamamaza ubutumwa bwiza. Ni wo mwihariko wabo. Ni ikintu cyo kwishimirwa cyane ko mu Rwanda habonetse STUDIO yizewe igamije gushyigikira Gospel.

Twagarutse cyane ku ijambo gushyigikira, ariko reka tugusobanurire neza nawe urabyumva. BEACON STUDIO ifite ibikoresho bihambaye by’akarusho bakaba barakubise hasi ibiciro.

Nugerayo ukareba ibikoresho byabo bihambaye, abakozi b’abahanga kandi b’abanyamwuga, ukumva n’igiciro bazaguca, uzahamanya n’umutima wawe ko koko bazanywe no gukorera Imana. Ndavuze ngo ntibahenda kuko ibiciro byabo byoroheye buri wese.

Ni abanyamwuga bujuje ibyangombwa, bakaba ari n’abakozi b’Imana mu buzima busanzwe kandi buje ubuhamya bwiza. Ubwiza bw’iyi Studio ya BEACON STUDIO, ubunyamwuga bw’abyikoramo na serivisi nziza batanga, bimaze kurambagizwa na ba kizigenda muri Gospel nyarwanda.

Bamwe mu byamamare bamaze kuyoboka BEACON STUDIO harimo Alex Dusabe, Danny Mutabazi, Hoziyana Choir, Jehovah Jireh Choir n’abandi benshi bakomeje kuryoherwa na serivizi za BEACON STUDIO. Ni wowe utahiwe!!!!!

Ukeneye imwe muri servisi zitangwa na BEACON STUDIO, wabasanga i Nyamirambo kuri 40 cyangwa ukabahamagara kuri telefone ikurikira: 0788633875

Paradise.rw iguhitiyemo BEACON STUDIO

Bafite ibikoresho bihambaye

Gukorera ikiganiro cyangwa indirimbo muri BEACON STUDIO ntako bisa!!

Indirimbo ukoreye muri BEACON STUDIO iboneka mu gihe gito cyane

Muri BEACON STUDIO, umukiriya ni Umwami

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.