× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ML Aspire Group yashinzwe na rwiyemezamirimo w’umukristo irangamiye gufasha urubyiruko

Category: Business  »  22 hours ago »  Our Reporter

ML Aspire Group yashinzwe na rwiyemezamirimo w'umukristo irangamiye gufasha urubyiruko

Guhugura urubyiruko rw’u Rwanda no kurwigisha uko rwakwihangira umurimo, biri mu byahesheje ishema n’igikombe mpuzamahanga kompanyi yitwa ML Aspire Group yashinzwe na rwiyemezamirimo w’umukristo Munezero Lisa Adeline.

Mu gihe gito cyane, ML Aspire Group imaze guhabwa ibihembo bibiri bikomeye harimo n’ikiri ku rwego mpuzamahanga yaherewe mu Bufaransa kigahabwa Umuyobozi Mukuru wayo Munezero Lisa Adeline, ndetse n’ikindi yahawe n’Itorero Inganzo Ngari rikomeye mu Rwanda aho iyi kompanyi yashimiwe gutera inkunga igitaramo cy’iri Torero ndangamuco.

Inganzo Ngari imaze kuba ubukombe kubera imitegurire y’Ibitaramo byayo mu Rwanda ndetse no muri Diaspora, yashimiwe na Munezero Lisa Adeline ku bw’igikombe iherutse kumuha imbere y’abanyacyubahiro batandukanye n’abakunzi bayo.

Kuwa 01 Kanama 2025 mu gitaramo cyabo bise "Tubarusha Inganji" cyabaye ku Munsi w’Umuganura muri Camp Kigali, Inganzo Ngari yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’icyo gitaramo. Mu bashimiwe harimo ML Aspire Group yashinzwe na Munezero Lisa Adeline, rwiyemezamirimo ukiri muto wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Munezero Lisa Adeline, rwiyemezamirimo ukiri muto akaba n’umukristo yagaragaje amarangamutima ye ku gikombe yahawe na Inganzo Ngari. Yavuze ko Inganzo Ngari ari Itorero ry’ababyinnyi b’abahanga cyane akaba ari nayo mpamvu abashyigikira.

Ati: "Igikombe nacyakiriye neza cyane, cyaranejeje na team yanjye yose kuko n’ubundi Inganzo Ngari si ubwa mbere dukoranye, no mu gitaramo cyabo bakoze mu 2023 nabwo twari twakoranye kuri ’Sponsorship’ kandi nabwo byagenze neza cyane, ni abahanga".

Yavuze ko ML Aspire ari kompanyi yatangiye agisoza amashuri yisumbuye. Ati: "Natangiye nkora supply y’ibikoresho by’ubwubatsi ariko uko imyaka yagendaga ishira ni ko nkura mu byo nkora ngenda nyagura mu buryo bwo kubasha kugera ku bakiriya n’amasoko menshi."

Uyu mukobwa yongeyeho ati: "Ubu dufitemo igice cya ’Business Consultancy’ n’ikindi cya ’International business trainings’ kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato "Young entrepreneurs".

Yagiriye inama urubyiruko rwifuza kwinjira mu bushabitsi, abasaba kubanza kumenya icyo bakunda cyane akaba ari cyo bashabikamo. Ati: "Icya mbere ni ukumenya icyo ukunda (Find your passion), Gutangira ubu ntakuguma gutegereza (Start small with low cost), Gukomeza kwihangana kandi ukigira ku makosa yawe (Stay resilient and learn from mistakes)".

Munezero yanagiriye inama urubyiruko rugira ubwoba bwo kwikorera, arutangariza ko kwikorera biryoshye, kandi bikaba bibafitiye inyungu. Yavuze ko basabwa kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n’uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n’igihe ndetse bw’umwuga.

Yagize ati: “Icyo nababwira ni uko kwikorera ari ibintu byiza ubu n’ahazaza habo, bagomba guhanga umurimo ariko kugira ngo batere imbere bakwiye kugira ubumenyi bubafasha kwiga isoko n’uko bikorwa kugira ngo bagire ubucuruzi bujyanye n’igihe ndetse bw’umwuga".

Umunyarwandakazi Munezero Lisa Adeline ari muri ba rwiyemezamirimo bahawe ibihembo mpuzamahanga ku bwo guhugura no gutinyura urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Igihembo yahawe cyitwa “Grand Prix Spécial de la formation professionnelle au Rwanda", akaba yaragishyikirijwe mu mpera za Nyakanga muri uyu mwaka wa 2023.

Ni igihembo yahawe kubera gutanga amahugurwa no kubera icyitegererezo urubyiruko mu bijyanye no kwikorera. Icyo gihembo cyaherekejwe n’amahugurwa ajyanye n’akamaro k’amahugurwa muri sosiyete, akaba yarasojwe kuwa Gatanu tariki 18 Kanama 2023.

Si Munezero gusa washimiwe, ahubwo hari n’abandi benshi basanzwe banakora mu Miryango Mpuzamahanga ikomeye ku Isi barimo Ambasaderi mu Muryango w’Abibumbye, abashinzwe ‘Vocational training’ mu bihugu bitandukanye, n’abandi.

Ibi bihembo byatanzwe n’Umuryango witwa CADETFOPI ukorera mu Bufaransa, ukaba usanzwe utanga ibihembo ku bikorera bafite imishinga iteza abandi imbere, ndetse ikabitanga no ku bayobozi mu nzego ziteza imbere ibijyanye n’amahugurwa “Vocational training".

Munezero Lisa Adeline washimiwe nka rwiyemezamirimo wo mu Rwanda wafashe umwanya agahugura abakiri bato bashaka kwikorera, yabwiye inyaRwanda ko icyagendeweho mu kumushimira ni uko “nagerageje gutanga amahugurwa yigisha urubyiruko kwikorera, bikaba byaratanze umusaruro kuri ‘business’ zabo ".

Igikombe ML Aspire Group ya Munezero Adeline yahawe na Inganzo Ngari

Munezero aherutse guhabwa igikombe kiri ku rwego mpuzamahanga

Miss Munezero Lisa Adeline yitabiriye Miss Rwanda

Munezero Lisa Adeline ni CEO and Founder wa ML Aspire Group

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.