Itsinda ‘Heart of Worship’ rimaze igihe gito rikora indirimbo zo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Igaburo".
Igaburo ni indirimbo nziza yanditswe nyuma yo guhishurirwa ubuzima buri mu kuzirikana Igitambo cy’Urukundo cyatambwe kugira ngo umuntu wizeye agirirwe ubuntu.
Ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu Igaburo ry’ukuri icyo ari cyo. Igaburo rikenewe buri munsi, buri munota, buri segonda. Igaburo ryari rikwiriye buri muntu ariko rigenewe uwamaze kwakira Kristo nk’umwami n’umukiza we.
Nk’uko babitangarije Paradise, Heart of Worship ni itsinda ryashinzwe mu mwaka ushize wa 2023, mu rwego rwo kwagura Ubwami bw’Imana binyuze mu murimo wo kuririmba, ni ukuvuga izamamaza Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imana.
Iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo 2 ari zo Umucyo n’iyitwa "Tegeka". Muri iyi ndirimbo iheruka "Tegeka", mu gisobanuro bayihaye bagize bati: “Iyi ndirimbo yanditswe ndetse iririmbwa hagamijwe gukomeza abantu bari mu bigeragezo;
Ndetse kugira ngo twibutse abantu ko ibigeragezo bituma turushaho gutunganywa rwose kugira ngo tugere ku kigero cya Kristo, ngo aho amazi (Ijambo ry’Imana) atabashije gutunganya umuriro (ibigeragezo) uhatunganye, inkamba n’indi myanda (ibyaha n’intege nke) byose bishire ku muntu w’Imana.”
Kugeza ubu nta bindi bikorwa abagize iri tsinda baratangira gukora cyangwa babarizwamo nk’itsinda, usibye indirimbo zimaze gukorwa gusa, zaba izi ebyiri ziri hanze, Umucyo na Tegeka, ndetse n’iyi bise ‘Igaburo’ yageze hanze ku mugoroba w’uyu wa Gatatu.
Heart of Worship yashyize hanze indirimbo nshya yitwa "Igaburo
Umva Indirimbo Igaburo ya Heart of Worship