Nyuma yo gusinya amasezerano y’imikoranire na TFS (Trinity for Support), amakuru yizewe ni uko kuwa 5 tariki ya 09/07/2023 saa saba z’amanywa, iIndirimbo "Urugendo" y’umuramyi Nyinawumuntu Divine izasohoka.
Ni indirimbo yari itegerejwe n’abantu benshi. Nk’uko byagaragaye kuri flyer, iyi ndirimbo yateye benshi amatsiko ku bw’Impamvu zitandukanye.
Abantu benshi batunguwe no kubona flyer itarigeze ibaho aho uyu muramyi Divine yari yikoreye inkwi ari mu ishyamba, wahita nawe ubyumva wagira amatsiko yo kumenya urugendo ashaka kuririrmba.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, umuyobozi wa TFS ireberera inyungu Nyinawumuntu Divine, Bwana Obededomu Frodouard twamubajije igihe indirimbo "Urugendo" izasohokera. Ati "Iyi ndirimbo izasohoka kuri uyu wa 5 saa saba z’amanywa".
Yakomeje agira ati"Ni indirimbo yakabaye yarasohotse mu kwezi kwa 6 hagati, ariko ntibyakunze bitewe n’uko Nyinawumuntu ari umunyeshuri kandi bakaba bari bakiri mu bizamini.
Byashoboraga gutuma adashyira umutima ku Masomo, kandi intego yacu ni ukumufasha kurushaho gutegura ejo heza. Ariko kuba indirimbo isohotse ibizamini birangiye bizatuma abona akanya gahagije ko gutanga ibiganiro ku maradiyo atandukanye ndetse n’ama television.
Abajijwe ku bijyanye n’indirimbo "Urugendo" yagize ati’Ni imwe mu ndirimbo nziza mu zo mwumvise. Ni indirimbo yandikanywe ubuhanga, inononsorwa neza, ikorerwa muri imwe muri Studio igezweho "Beacon" kandi n’amashusho yakozwe n’umwe mu ba producers b’abahanga bagezweho i Kigali. Ni indirimbo twasengeye cyane,..Ifite amavuta...Ibindi muzatubwira..."
Nyinawumuntu Divine ni umwe mu baramyi bafite icyerekezo muri Gospel kandi bakiri batoya dore ko ari umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye ku kigo cya Camp Kigali aho yiga mu ishami ry’Amateka, ubukungu n’ibidukikije (HEG).
Yamenyekanye biturutse ku ndirimbo za Israel Mbonyi, Aline Gahongayire ndetse na Nshuti Bosco yakundaga gusubiramo binyuze ku mirongo ya YouTube itandukanye, by’umwihariko Umurage Community TV.
Abantu batandukanye barimo abanyamakuru ndetse n’abahanzi bafite amazina batangajwe n’ukuntu iyo mpano yaba yaratwikiriwe, bituma haboneka abantu bamufasha gukora indirimbo ya 1 yiswe Mbeshejweho.
Iyi ndirimbo yagizwemo uruhare n’umuyobozi wa TFS watangiranye nawe Urugendo yatumye atumirwa ku maradiyo atandukanye arimo Television y’u Rwanda aho abanyamakuru bayo barimo Juliet Tumusiime umukunda kubi ndetse na Becky Rocsi bahamya ko u Rwanda rubonye impano y’akataraboneka.
Ibi byashimangiwe n’abandi bantu batandukanye barimo Justin Belis Umunyamakuru wa Flash FM, Umuramyi Danny Mutabazi, Gedeon wa inyaRwanda.com ndetse n’abandi.
Ibi byatumye abantu batandukanye bifuza gukorana nawe, gusa ahitamo gukorana na TFS iyobowe n’uwamufashije kwinjira mu muziki ndetse bikavugwa ko amasezerano yasinywe, amajwi y’iyi ndirimbo ageze ku musozo.
Uyu muririmbyi wari usanzwe ari umutoza w’amajwi wa Worship Team yo ku ishuli yigaho ndetse akaba umuririmbyi wa korali Abihanganye ya ADEPR Muhima, yahise yakirwa muri Kingdom of God Ministries imwe mu matsinda akomeje kwandika amateka muri iki gihugu.
Indirimbo Urugendo ya Divine irasohoka kuri uyu wa Gatanu
Paradise.rw tumwifurije ishya ndetse n’ihirwe
Nibyiza cyane
Waoo courage Divine wacu