Mwasezeranye ko muzabana akaramata, mwiyemeza ko nihagira ibibazo bivuka muzafatanya kubikemura.
Ku munsi w’ubukwe bwanyu wowe n’uwo mwashakanye, mwasezeranye ko muzabana akaramata, mwiyemeza ko nihagira ibibazo bivuka muzafatanya kubikemura. Icyakora uko imyaka yagiye ihita indi igataha, bya bibazo byaravutse aho kubikemura birabateranya. Ese koko uracyakomeye kuri rya sezerano?
ICYO WAGOMBYE KUMENYA
Umugabo n’umugore we bicaye mu bwato bufashwe n’igitsika ubwato. Isezerano ni nk’igitsika ubwato cyangwa inkingi ya mwamba ishyigikira urugo rwanyu.
Kwiyemeza kubana iteka si byo bibateza ibibazo. Muri iki gihe abantu benshi basigaye batinya gusezerana. Bamwe babigereranya no kwizirika amapingu cyangwa kwizirikaho igisasu. Aho kubibona gutyo, wagombye kumva ko isezerano ari nk’igitsika ubwato cyangwa inkingi ya mwamba ishyigikira urugo rwanyu.
Umugore witwa Megan yaravuze ati “mu gihe ugiranye amakimbirane n’uwo mwashakanye, isezerano mwagiranye ribafasha kumva ko gutandukana atari wo muti.
Kuba mwarasezeranye birinda urugo rwanyu, kandi n’iyo havutse ibibazo indahiro mwagiranye ituma mwiyemeza kubikemura.—Reba ingingo igira iti “Iyemeze kudahemukira uwo mwashakanye.”
Niba ufitanye ibibazo n’uwo mwashakanye, iki ni cyo gihe cyo gukomera ku isezerano mwagiranye aho kwicuza impamvu mwasezeranye.
Ni iki wakora?
Gucisha make ukitekerezaho bundi bushya ukamenya mwasezeranye kubana akaramata ndetse ko ari urupfu rwonyine ruteze kubatandukanya. Mugabo cyangwa Mugore ukazirikana ko gusezerana atari ukwihambiranaho ahubwo ari ugutahiriza umugozi umwe.
Mugerageze kubana iteka mwishimanye