Birashoboka ko uri umwe mu bagabo cyangwa abagore bahiriwe n’urushako ku buryo n’abandi bakwigiraho bakagira umuryango mwiza. Hari nubwo wenda waba ubona byarakuyobeye, utazi niba aho uri ari mu muryango cyangwa mu ndiri y’ibibazo.
Icyo urugo rwiza ari cyo urakizi; abenshi bavuga ko rutangwa n’Imana. Ku rundi ruhande, icyo urugo rubi ari cyo urakizi; abenshi barugereranya na gereza. Niba uri umugabo cyangwa umugore, iyi nkuru ni wowe Paradise yaytiteguriye.
Niba ufite umuryango mwiza, iragufasha kunonosora, urusheho kuba mwiza kandi niba ufite umuryango ukaba ubona ari nta kigenda, iyi nkuru Paradise yaguteguriye iragufasha kumenya bimwe mu byo ukwiriye gukora.
Inzu yitwa umuryango kubera ko haba harimo abantu babiri cyangwa barenzeho bafitanye umubano. Mbere na mbere, urukundo ku bawugize bose ni ikimenyetso cy’uko inzu mwayihinduyemo umuryango mwiza. Ese kuba ukunda abagize umuryango wawe bigaragarira he?
Umuryango wawe ntukawuhindure nk’icyumba gikodeshwa ijoro rimwe (lodge), aho uza uje kuryama gusa nijoro, ku manywa ntiwigere uhatekereza.umugabo cyangwa umugore ufite akazi ntakwiriye kujya aza iwe azanywe no kuryama, bwacya akajya mu kazi cyangwa mu bindi.
Nubwo Atari bibi mu gihe hari impamvu zumvikana, ukwiriye kujya unyuzamo ukaboneka ku manywa, abagize umuryango wawe bakakubona udahuze.
Urugo n’ibirurimo bigomba kuba ibyanyu aho kuba ibyawe. Ntukavuge uti radiyo yange, inzu yange, tereviziyo yange, imodoka yange, …ngo ni uko ari wowe wabiguze. Uge ushyira mu bwinshi uvuge uti inzu yacu, imodoka, tereviziyo yacu, …
Jya ubaha umwanya mu gihe uhari, ubabaze amakuru, ubabwire ko ubakunda. Ntukamare icyumweru utabwiye umwana wawe cyangwa uwo mwashakanye utamubwiye ko umukunda.
Nta kiza nko kurarana n’umuntu mwishimiranye.
Ntukemere ko murara mutari kuvuga rumwe. Jya ufata iya mbere usabe imbabazi uwo mwashakanye mbere yo kuryama, nibiba ngombwa ko bidakemuka neza, umuguyaguye ase n’ubyibagirwa.
Umugore agomba kwiyumva nk’umwamikazi mu rugo, umugabo akiyumva nk’umwami. Ntugakore ikosa ryo kwicara uwo mwashakanye ari mu turimo. Jya utumufasha mudukore vuba, keretse nuba unaniwe cyane. Bizatuma yiyumva neza.
Jya umushimira ku byo agukorera. Buri mugoroba uge ushimira uwo mwashakanye ibyiza birenze kimwe yakoze kandi ntuzabibura. Bige bigendana no kumubabarira nubwo atagusaba imbabazi. Jya wemera amakosa, usabe imbabazi mbere yo kwisobanura.
Ujye wisobanura ari uko ubisabwe gusa kuko iyo wisobanura uba ugamije kwigira umwere, ushaka impamvu igaragaza ko gukosa kwawe byari bikwiriye kandi ntibikwiriye kwigamba ubugwari. Ntukitwararike ku wo mwashakanye mu gihe mufite abashyitsi gusa. Uge witwararika buri gihe nk’aho bahari.
Jya wita ku ijambo rya mbere n’irya nyuma ubwira uwo mwashakanye. Jya ugenda umusezeye, umusome cyangwa umuhobere kandi usige umubwiye ko umukunda, nubwo wapfira mu nzira waba ugiye utamurimo ideni ryo kumukunda. Nugera mu rugo, uge uza umwenyura, umuhobere, umusome, …
Ntugakoreshe teredone cyangwa mudasobwa mu gihe usangira n’umuryango wawe. Ntukayikoreshe aho bitari ngombwa mu gihe muri kuganira.
Ntukarare udasenganye cyangwa udasengeye abagize umuryango wawe.