× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gospel yungutse umuhanzi mushya "Paccy Jean" uzanye imbaraga zidasanzwe-VIDEO

Category: Artists  »  October 2023 »  Our Reporter

Gospel yungutse umuhanzi mushya "Paccy Jean" uzanye imbaraga zidasanzwe-VIDEO

Umuhanzi Paccy Jean aravuga ko azanye imbaraga mu miririmbire y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho avuga ko yifuza guhesha Imana icyubahiro kuzageza ku rwego mpuzamahanga maze Imana nayo ikabimuheramo umugisha

Mu kiganiro yahaye Ibendera.com ducyesha iyi nkuru, Paccy Jean yavuze ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise Igeno, ubu afite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi kugeza umuziki we ugeze ku rwego mpuzamahanga ndetse ukaba wamutunga.

Paccy Jean atuye mu mujyi wa Kigali - Kimisagara. Yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2020, ariko akaba yarabanje kutabyinjiramo vuba kuko yarebaga ku bushobozi n’imbaraga bisaba bikamuca integer ariko abantu bakagenda bamukomeza bitewe n’impano bamubonagamo.

Paccy Jean agira ati:”Nakuze mbikunda ariko nkagira imbogamizi z’ubushobozi kuko narebaga imbaraga n’amikoro bisaba nkabona ntazabibona ariko abantu bakomeza kuntera imbaraga bambwira ko mfite impano n’ijwi ryiza, biza kurangira mbyinjiyemo gutyo”.

Akomeza agira ati: ”Navuga ko Impano yange yakomotse mu ishuri ryo ku cyumweru aho naririmbaga mu bana bato mu itorero rya Anglican (EAR), nari nkiba ku ivuko mu Karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe, mu Ntara y’Iburasirazuba“.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IGENO" YA PACCY JEAN

Ati: ”Iyo ngerageje kureba umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda mbona ugeze ku rwego rushimishije akaba ariyo mpamvu nange nje gushyiraho uruhare rwange kandi nkaba numva nzaririmbira Imana kugeza ku rwego mpuzamahanga ndetse nkabikuramo amafaranga yo kuntunga n’umuryango wange kuko ijambo ry’Imana riravuga ngo umukozi mwiza akenera ibihembo”.

Uyu muhanzi avuga ko ubwo yatangiraga kuririmba umuhanzi yafataga nk’icyitegererezo kuri we yari Man Martin ariko ngo kuko atakiririmba indirimbo zo kuramya Imana ngo asigaye afatira icyitegererezo ku bahanzi barimo Nshuti Bosco n’itsinda rya James na Daniella.

Paccy Jean kugeza ubu akora akazi nk’ubucungamutungo mu Karere ka Gasabo ahazwi nko ku Gisozi, amafaranga bamuhaye akaba ariyo ajya gukoreshamo indirimbo aho kugeza ubu afite indirimbo zigera kuri 7 iy’amashusho ikaba ari iyitwa IGENO naho izindi zikaba ziri mu buryo bw’amajwi.

Paccy Jean ni umuhanzi ukiri umusore akaba afite umubyeyi w’umumama gusa kuko undi yitabye Imana akiri muto akaba uretse kuba ari umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asengera mu idini rya Anglican akaba atanga ubutumwa ku bantu bwo kongera kwizera Imana yo ishobora kugira ububasha mu igeno ry’Umuntu, ikamuhindurira amateka ikamukura ku ntebe imwe ikamwicaza ku yindi.

Paccy Jean ni umuramyi wo guhangwa amaso

Src: Ibendera.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.