× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gospel y’uyu munsi imeze neza yateye imbere - Godfrey Nzaramba umuramyi wanahoze ari umunyamakuru

Category: Artists  »  January 2023 »  Sarah Umutoni

Gospel y'uyu munsi imeze neza yateye imbere - Godfrey Nzaramba umuramyi wanahoze ari umunyamakuru

Nzaramba Godfrey avuga ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda wateye imbere cyane awugereranyije n’uko wari umeze mu myaka yashize.

Nyuma y’imyaka 7 yari amaze atagaragara mu bikorwa by’umuziki ndetse n’itangazamakuru, Nzaramba Godfrey yagarutse ahita ashyira hanze indirimbo nshya yitwa "Turi aba Yesu" yasohotse mu buryo bw’amajwi. Ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Eric Rukundo muri Capital Records.

Nzaramba yabwiye Paradise.rw ko afite iminshinga myinshi yiteguye kugeza ku bakunzi b’umuziki usingiza Imana. Muri iyo mishinga harimo gukora indirimbo nyinshi ndetse by’akarusho arateganya kuririmba mu Cyongereza kugira ngo ubutumwa bwiza bugera mu mahanga menshi.

Ati "Uyu mwaka mfite imishinga myinshi ijyanye no kubaka talent yanjye yo kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana aho nteganya gukora izindi indirimbo mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza kugira ngo ubutumwa tuvuga bukwire hose ku isi".

Nk’umuntu wahoze ari umunyamakuru kuri RC Nyagatare mu biganiro by’abahanzi n’abapasiteri, yavuze ko Gospel y’uyu munsi itandukanye cyane n’iya kera mu myaka 7 ishize. Mu byo yishimira cyane ni uko abaramyi bari gutungwa n’umuziki, mu gihe kera bitabagaho.

Aragira ati "Gospel y’uyu munsi imeze neza yateye imbere ugereranyije na cyera ku buryo bamwe mu bahanzi hano iwacu bakora Gospel music batunzwe n’impano zabo. Ibi tugomba kubishimira igihugu cyacu kuko gifite Good Leadership [ Ubuyobozi bwiza]".

RYOHERWA N’INDIRIMBO "TURI ABA YESU" YA GODFREY NZARAMBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.