Itsinda rya Gisubizo Ministry rizwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari Itsinda rimaze kwamamara hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ryashyize hanze indirimbo bise "Kumusaraba".
Gisubizo Ministry iri gukora mu nganzo umunsi ku munsi aho itakicisha umwuma abakunzi bayo, ubu bwo yagarutse mu gihangano bise "Kumusaraba". Ni indirimbo yagiye hanze kuri uyu 14 Werugwe 2024 ndetse iranakundwa cyane. "Kumusaraba" ni indirimbo ije ikurikiye izo baherutse gushyira hanze zitwa "Urwandiko", na "Ngwino".
Mu majwi meza aryoheye amatwi batangira bavuga bati: " Ku musaraba mwiza imbere y’amahanga yose yaritanze uwo ninjyewe nawe yaziraga. Shimwa Mana, Gitare wampaye Yesu ngo acungure nishimiye intsinzi yampaye igorogota".
lnyikirizo ikagira iti: "Wa musaraba yikoreye ni wo wampesheje agakiza, za nkoni umwami yakubiswe nizo zampesheje amahoro. Ya misumari mu biganza bye niyo yampesheje ubuzima". Basoza bungamo bati: "Hashimwe uwo wambambiwe wangize umwe n’Imana".
Mu mwaka ushize iri tsinda ryatanze ibyishimo ndetse rihembura n’imitima ya benshi ku bantu bitabiriye ibitaramo bibiri byabo bya mbere bakoreye mu Burundi mu kwezi kwa gatandatu.
Igitaramo cya mbere bakoze bise ‘Gisubizo Gala Gospelt Night’ cyabaye ku wa Gatandatu tariki 10 Kamena 2023, kibera ahitwa AV Large, naho igitaramo cya kabiri bise ‘Worship Legacy Bujumbura 2023’ cyabaye ku Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, ahitwa Donatus Conference Center, DCC av du Large. Bagikoze bafatanyije n’ishami rya Gisubizo ribarizwa mu Mujyi wa Bujumbura.
Ni igitaramo cyagaragayemo umwe mu bahanzi bahetse umuziki mu gihugu cy’ u Burundi Apollinaire Habonimana.
Gisubizo Ministries imaze imyaka irenga 18 yashingiwe i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, ni umuryango wa gikirisitu imaze kumenyekana mukumara ipfa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Gisubizo Ministry yaramamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirim "Ndaguhetse" ndetse n’igitaramo cyamenyekanye cyane cyitwa ‘Worship Legacy Concert Season 3’ cyamurikiwemo alubumu ya gatatu.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA GISUBIZO MINISTRIES